Inkuru NyamukuruUbutabera

Yacakiwe aha ruswa umupolisi ngo amuhe icyemezo cya contrôle technique

RWAMAGANA: Polisi yafashe umugabo ufite imyaka 49 y’amavuko ubwo yageragezaga guha ruswa y’ibihumbi 70 Frw umupolisi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo imodoka ye ihabwe icyangombwa cy’ubuziranenge.

Gashema Tumaini Yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi

Polisi yemeje itabwa muri yombi rya Gashema Tumaini nyuma y’uko yari amaze gukoresha isuzuma ry’imiterere y’ikamyo abereye umushoferi bikaza kugaragara ko itujuje ibisabwa byose ngo ihabwe ibyangombwa maze agashaka gutanga ruswa ngo abihabwe.

Ikigo gishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga cya Rwamagana cyari kimaze kuyisuzuma gisanga iyo modoka yo mu bwoko bw’ikamyo ifite ibibazo bya mekanike birimo kuba feri yaracomotse, kudakora neza kwa moteri imena amavuta na Parishoke yarakutse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafatiwe mu cyuho ahagana ku isaha ya saa Cyenda z’igicamunsi cyo ku wa gatanu, agerageza guha umupolisi ruswa ngo imodoka ye ishyirwe mu zujuje ubuziranenge.

Yagize ati ” Aho kujya gukoresha imodoka, nyuma gato yaragarutse yegera umwe mu bapolisi, amusaba ko yamuha amafaranga kugira ngo imodoka ihabwe icyangombwa, nibwo yamuherezaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70, umupolisi abimenyesha abamukuriye niko guhita afatwa arafungwa.”

Akimara gufatwa yavuze ko amafaranga yari ayahawe n’uwitwa Nteziryayo Jean D’Amour ushinzwe gukurikirana iyo Kamyo yakoreshwaga mu bucuruzi ngo ayatange imodoka ikomeze akazi.

SP Twizeyimana yanenze abagifite imyumvire yo kumva ko batanga amafaranga kugira ngo bahabwe serivisi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Niba uje gusuzumisha ikinyabiziga ugasanga hari ibyo kitujuje mu buziranenge bwacyo  si ukuvuga ko gitaye agaciro, usabwa guhita ujya kugikoresha ukagaruka ukabona guhabwa icyangombwa. Gutekereza gutanga ruswa ngo wemererwe kugisubiza mu muhanda ni ugushyira mu kaga ubuzima bwawe n’ubw’abandi bakoresha umuhanda.”

Gashema n’amafaranga yafatanywe, yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe Nteziryayo agishakishwa.

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya kane riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa muri iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Icyemezo cy’ubugenzuzi bw’imiterere y’ibinyabiziga gishyirwaho n’ Iteka rya Perezida n° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button