ImikinoInkuru Nyamukuru
Izikunzwe

Uwayezu Jean Fidel wari wararyohewe no kuyobora Rayon Sports birangiye ashyize  agapira hasi

Uwayezu Jean Fidel wari wararyohewe no kuyobora Rayon Sports birangiye ashyize  agapira hasi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2024, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel atazakomeza kuyobora iyi kipe.

Uwayezu Jean Fidel wari umaze imyaka igera kuri 4 ayobora ikipe ya Rayon Sports, yari amaze iminsi atarimo kwishimirwa n’abafana b’iyi kipe bitewe ni uko mu myaka yose amaze nta gikombe cya Shampiyona arabahesha, ariko bamwe bakishimira igikombe cy’amahoro na Super Cup yabahesheje atsinze umucyeba APR FC.

Kugeza ubu amakuru ahari aravuga ko ibi Uwayezu Jean Fidel yabitangaje ubwo yari yasuye Fun Club ya Rayon Sports yitwa Gikundiro Forever agahabwa ijambo benshi bagatungurwa ni uko ntakindi gikomeye ababwiye ahubwo akabamenyesha ko atazongera kwiyamamariza ku kuyobora iyi kipe ahubwo abafana bagomba gushaka undi.

Uwayezu Jean Fidel ibi byatunguranye ubwo aya makuru yajyaga hanze kuko mu minsi ishize ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi n’ama-Fun Club yababwiye ko nibongera kumugirira icyizere azabayobora.

ISOOKOTV  tumaze kubona aya makuru twaje kumenya ko impamvu nyamakuru itumye Uwayezu Jean Fidel adashaka gukomeza kuyobora ikipe ya Rayon Sports ni uko ngo ikibazo cy’amikoro muri iyi kipe kimeze nabi. Ikipe ya Rayon Sports aho yateganyaga amafaranga hose uyu mwaka ntabwo byigeze biyihira ari nabyo bikomeje kunaniza uyu muyobozi.

Nubwo Uwayezu Jean Fidel hagiye hanze amakuru yuko atazakomezanya na Rayon Sports mu yindi mpanda, biravugwa ko Namenye Patrick wari Umunyamabanga nawe ngo barajyana. Ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports izakomezanya n’abayobozi bashya.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button