AmahangaInkuru Nyamukuru

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe yavuze ibintu 10 byatuma Congo itsinda u Rwanda

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa RD Congo, Adolphe Muzito yongeye gushimangira icyifuzo cye cyo kurwana n’u Rwanda ashyira hanze ibyifuzo bye 10 byo gutsinda iyi ntambara.

Adolphe Muzito yashyize hanze ibyifuzo byatuma Congo itsinda intambara irimo

Uyu mugabo usanzwe uzwiho urwango ku Rwanda n’abanyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda yongeye gushimangira ko Congo ikwiriye gushoza intambara y’amasasu k’u Rwanda maze ikigarurira Umujyi wa Gisenyi n’utundi duce.

Muzito yasabye gutegura imyigaragambyo y’abaturage mu gihugu hose avuga ko RD Congo igomba kuva mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nta yandi mananiza.

Muzito aherutse gusaba ko ahari ibendera ry’u Rwanda hose muri Congo ritwikwa kuko atifuza kuribona mu kirere cya Congo. Mu byifuzo bye harimo gucunga umutekano w’ubutaka bwa Congo nta kujenjeka no kubaka ubudahangarwa mu kwirwanaho kwa rubanda.

Uku kwirwanaho kwa rubanda birimo ibyagaragaye mu myigaragambyo yabaye kuwa 31 Ukwakira 2022 aho abigaragambya bitwaje imihoro, amahiri, amashami y’ibiti n’ibindi bashaka kwinjira mu Rwanda ku ngufu.

Uyu mugabo yasabye ko hakorwa ubukangurambaga bwo gutera inkunga ingabo za Leta n’indi mitwe bafatanyije ku rugamba irimo FDRL kugira ngo batsinde ingabo za M23 yise iz’u Rwanda.

Yasabye kandi ko Leta ya Congo yajya kure ibiganiro byose byayihuza n’u Rwanda n’umutwe wa M23 n’abo yise ba ‘Shebuja’ ndetse no guhiga bukware ukekwa gukorana n’u Rwanda haba mu bigo bya Leta, iby’igenga, mu butasi no mu gisirikare cya Congo.

Mu byifuzo bye yasabye ko hashyirwaho ibihano bikakaye ku muntu wese batitaye ku mirimo ye uzafatirwa mu bikorwa byo kunyereza imishahara y’abasirikare n’abatasi kuko ngo bibaca intege ku mirongo y’urugamba.

Yongeye gusaba ashimitse ko habaho gusesa amasezerano yose u Rwanda rufitanye na Congo ndetse igihugu cye kikava mu Muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe asaba gukangurira abanyecongo bose kurwana intambara yo kwamagana u Rwanda byaba ngombwa bakambuka bakigarurira ubutaka bwarwo.

Yasoje yibutsa ko “gutsindwa urugamba atari ugutsindwa intambara” ko bagomba guharanira ubumwe n’ubusugire bw’igihugu.

Adolphe Muzito ni umwe mu batemera ko Tshisekedi yatsindiye kuba Perezida wa RD Congo ko no gufata imyanzuro bimugora kuko yabaye nk’igikoresho.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 10

  1. Umusazi Muzito ntzakindi yavuga ntagitangaje kirimo gutera u Rwanda byo ninzozi arota we na Kisekedi nabandi bafite ibitekerezo bike kuva Congo yigenga buligihe haba hali imitwe yitwaje intwaro aliko ko bavuga u Rwanda nuko alirwo batinya imitwe yindi irenga 100 ifashwa..nande ko kuyitsinda byabananiye bahonda ingunguru baganizwa namaguru none umusazi ati dutere u Rwanda kuvugavuga gusa

  2. Afite ibibazo byo mumutwe akwiriye kujya kwivuza, ahubwo niba iwabo ntaho bamuvura amaze mu Rwanda tumufashe kuko twe ntarwango nkurwe tugira

  3. Mwe mubona amaherezo y’iki gihugu kiyobowe n’abasazi azaba ayahe? Akajagari mu mutwe n’ubugoryi bwinshi nibyo birango byabo.

  4. Gusa Abanyarwanda bakeneye gutabarwa kuko imitima mibi bibitsemo rwose itazatuma akarere ndetse n’africa bigira amahoro

    1. Ukwiye kumenya ko no kuba ubona umwanya wo kujya gusoma no kwandika ku mbuga nkoranyambaga nabyo ari umutekano. Mulele, Magrivi, Che Gue Hunde zahozeho mu cyitwaga Zaire, Kasindi intambara yaho ni iya kera kuri ubu niyo yavutsemo za Itule, wowe uri inde uvuga ko u Rwanda rubifitemo uruhare?

  5. People like to joke……reba office arimo ameze neza ariko rubanda rugufi ngo àribo bajya imbere kurwana ariko kuki abantu turi selfish cyane? Family ye imeze neza,ibikorwa bye biragenda nkuko abishaka ariko hanyuma yibyo abandi bo ati mujye muntambara! people we🤭

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button