Urubanza rwo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rwagombaga guhuza Nshimiye Joseph n’abandi bareganwa ku cyaha cy’ubwambuzi bushukana n’ababarega, rwasubitswe mu buryo butunguranye.
Ni urubanza rwari ruteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023 ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro guhera Saa tatu n’igice z’amanywa.
Nyuma yo kugezwa mu Rukiko, Nshimiye Joseph na bagenzi be bavuze ko batiteguye kuburana badafite ababunganira mu mategeko. Impamvu y’abaregwa, yahawe agaciro n’Umucamanza, urubanza rusubikwa uko.
Uru rubanza rwahise rwimurirwa ku wa Kabiri 31 Mutarama 2023 Saa tatu n’igice z’amanywa ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Nshimiye Joseph, Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy, bafashwe bakekwaho kunyereza amafaranga bivugwa ko banyanganyije abaturage binyuze mu gisa n’urusimbi cyiswe Gold Panning A.I, bakanyereza arenga miliyoni 100 Frw.
Aba bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, ariko bafashwe mu bihe bitandukanye ariko Nshimiye ni we wafashwe nyuma y’abandi.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 174, rivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha, cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga, ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 Frw).
UMUSEKE.RW