Umushoramari Badrama washinze inzu ifasha abahanzi ya The Mane yatangije ibiganiro ku rubuga rwa you tube aho azajya atumira ibyamamare bitandukanye bikaganira ku buzima bwabo.
Abinyujije kuri shene ya You Tube ya The Mane, Badrama yatangije ‘The Don Podcast’ aho azana ibyamamare bitandukanye bakaganira.
Aganira na Umuseke yavuze ko ari igitekerezo yagize mu rwego rwo kunganira uburyo bw’itumanaho by’umwihariko itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Ati “Podcast ni ibintu bisanzwe kuko no muri Amerika ibyamamare byinshi birayikora. Njye rero nabikoze nshaka guhuza abafana n’ibyamamare bakunda kuko baraganira bagahuza n’ibitekerezo.”
Umwihariko w’ibi biganiro avuga ko umutumirwa aganira yisanzuye nta kwifunga kandi bizajya binabafasha kugeza ibikorwa byabo kure.
Ese Badrama yaba agiye kuba Umunyamakuru?
Badrama uretse gufasha abahanzi, akaba n’umukinnyi wa Filime n’umuhanzi hari uwatekereza ko yinjiye no mu mwuga w’itangazamakuru.
Kuri iki kibazo yagize Ati “Sininjiye mu itangazamakuru Peee!! Podcast ubundi umustar wese ubishaka arayikora kuko ni ukugirango umu star aganire n’undi mugenzi we. Iyi yo hari uburyo itandukanye n’itangazamakuru risanzwe kuko ntabwo nzaba ndi gutangaza amakuru runaka agezweho.”
Avuga ko umuhanzi Rafiki Coga Style ariwe bazajya bakorana cyane muri ibyo biganiro.
Ati “Rafiki ni umuntu unyorohereza tugahuza cyane kubera ko hari amakuru menshi yanjye afite, ni umuntu ufite ubunararibonye muri ibi bintu.”
Iki ni igikorwa cya mbere Badrama atangiye gukora kuva yava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri The Mane magingo aya haracyarimo umuhanzi Marina.
https://www.youtube.com/watch?v=HS4E8IJEOkM