Hashize imyaka ibiri komite nyobozi ya Kiyovu Sports itorewe kuyobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere. Bisobanuye ko iyi komite isigaje umwaka umwe kuri manda yayo.
Nyuma yo gusoza ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize w’imikino, muri komite ya Kiyovu haravugwamo kudahuza.
Muri iyi kipe icecetse ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, haravugwamo inkuru y’umuyobozi wamaze kwegura muri Komite Nyobozi.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko visi perezida wa Mbere, Mutijima Hector yamaze kwegura kuri izi nshingano. Uyu mugabo yamaze no guha perezida w’ikipe ibaruwa y’ubwegure bwe.
Mu minsi iri imbere, hari amakuru avuga ko undi umwe muri Komite nyobozi azegura ku nshingano ze.
Ikiri gutera aba bose begura, harimo ko bamwe bacitse integer zo kuba harakoreshejwe imbaraga nyinshi muri shampiyona iheruka ariko igikombe kikaba cyarabuze.
Ikindi kiri gutera uyu mwuka wose, ni uko bamwe bavuga ko ibyemezo byose bijyanye n’imiyoborere y’ikipe bifatwa na perezida wayo gusa, Mvukiyehe Juvénal kandi komite igizwe n’abagera kuri batanu.
Abandi bagize komite nyobozi ya Kiyovu Sports, ni Ntiranyibagirwa Ange usanzwe ari visi perezida wa Kabiri na Kayiganwa Angelique usanzwe ari umubitsi w’ikipe.
Kiyovu Sports yatakaje abakinnyi barimo Ngendahimana Eric wagiye muri Rayon Sports, Emmanuel Arnold Okwi wasoje amasezerano ariko hakaba hakiri ibiganiro byo kuzamugumana na Ishimwe Saleh werekeje muri Bugesera FC. Iyi kipe yinjijemo abarimo Iradukunda Bertrand na Hakizimana Félicien bivugwa ko barangizanyije.
Ikipe yo yatangiye imyitozo iri gukorera ku Mumena kabiri ku munsi, ariko nta mutoza mukuru irabona kuko iri gutozwa na Mateso usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike muri iyi kipe.
UMUSEKE.RW