AmahangaInkuru NyamukuruUburayi

Umusirikare wayoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Uburusiya yiciwe muri Ukraine

Igisirikare cy’Uburusiya cyatakaje umwe mu nkoramutima za Perezida Vladimir Putin, yari umuyobozi w’umutwe w’ingabo udasanzwe (elite special forces) yiciwe muri Ukraine mu ntangiriro z’icyumweru gishize.

Lt. Col. Nikolay Gorban, yari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe witwa FSB Spetsnaz

Lt. Col. Nikolay Gorban, yari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe witwa FSB Spetsnaz yishwe tariki 02 Kanama, 2022 muri Ukraine.

Abaye umusirikare w’ipeti rikomeye wa 99 Uburusiya butakarije mu ntambara ibera muri Ukraine.

Perezida Vladimir Putin yabuze umwe mu bantu yemeraga, wayoboye urwego rw’ubutasi mu ntambara irimo kubera muri Ukraine.

Lt Col Nikolay Gorban, yari afite imyaka 36 y’amavuko , urupfu rwe rukurikiye urwa Col Olga ‘Kursa’ Kachura wishwe na we mu cyumweru gishize. ‘Kursa’ Kachura ni we mugore wa mbere ufite ipeti ryo hejuru mu ngabo z’Uburusiya wiciwe muri Ukraine.

Umunyamakuru wa InfoNapalm, witwa Andrey Pavlushko, yemeza ko Gorban yari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe witwa FSB Spetsnaz.

Yavuze ko yiciwe muri Ukraine tariki 2 Kanama, 2022.

Gorban yari umwe mu basirikare batinyitse mu ngabo z’igihugu cye, FSB yayoboye urwego rwa gisirikare Perezida Vladimir Putin ubwe yigeze kuyobora.

Ubutumwa bwashyizwe kuri Internet, Leta yibuka akazi Goban yakoze, buvuga ko “yagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare haba mu Burusiya no hanze yabwo.”

Bugira buti “Mu kazi ka gisirikare yashinzwe yagaragaje umuhate, ndetse no kugera ku ntego.”

Bukomeza bugira buti “Yari yishimiye akazi ko kuba Umusirikare w’Uburusiya.”

Uburusiya kandi bwahishuye ko undi Col Vasily Kleshchenko, wari mu ngabo zirwanira mu kirere na we ari ku rutonde rw’abishwe.

Yari umuyobozi wungirije w’umutwe wa gisirikare wa 344 utoza abasirikare barwanisha indege za kajugujugu, ndetse ukanatoza bamudahushwa bazwi mu Cyongereza nka “snipers”.

Mbere y’intambara yo muri Ukraine uriya mutwe wa gisirikare wabaga mu Ntara yo mu Burusiya yitwa Tver, ahitwa Berkut.

Col Vasily Kleshchenko yari umusirikare ufite ipeti ryo hejuru mu ngabo z’Uburusiya wa 98 ku rutonde rw’abamaze kugwa muri Ukraine.

Col Olga ‘Kursa’ Kachura wishwe na we mu cyumweru gishize

IVOMO: The Mirror

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 4

    1. Tekereza ko bavuga ko Russia imaze gutakaza abasirikare ibihumbi 80 mu mezi 5 gusa,barimo Generals 9.Byitwa ko barwanira igihugu,nyamara ari ikosa rya Dictator umwe gusa n’abambari be.Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa. The sooner the better.

  1. Kuba President nikintu kiza peeh abasirikare hafi 100 bo kurwego rwa Senior Officers bagacaho naho Putin yibereye Klemlin yinywera imivinyo abandi ngo bari gupfira igihugu? Ubuse niba ari Patriots we yamanutse akajya kuri field akerekana ubwo buhanga afite yakuye mukuyobora FSB akareka gutuma abana babarusiya bahata ubuzima…..Poor citizens disi abanyapolitiki bose inda ibabyara nimwe

  2. Ariko buriya iyinambara yatangijwe nubu Russia nabantu batuye isi babuze icyobakora ngo ihagarare koko ibiciro byibintu ngo bisubiri kumurongo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button