Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yavuze ko hari uwashatse kumuvutsa ubuzima ariko Imana ikinga ukuboko, ndetse ikindi gihe hari uwazanye intwaro mu rusengero ariko akora impanuka birangira agiye mu Bitaro.
Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga Igiterane Africa Haguruka, cyabaga ku nshuro ya 25 ari nako iri torero ryizihiza imyaka 25 rimaze rishinzwe. Apotre Gitwaza yafashe umwanya ashimira Imana yakomeje kumurindira umurimo ndetse anashimira abatangiranye iri torero mu 1999, adasize n’abandi bagiye babiyungaho mu bihe bitandukanye.
Dr Paul Gitwaza yavuze ko mu bihe bitandukanye kandi biruhije yagiye arokoka, ahishura ko hari n’abashatse kumuvutsa ubuzima. Ati “Ndamubwira nti nguyu umutwe wange wurase, aratitira cyane, ata yambunda mu maguru, shoferi aza yiruka. Ndamubwira ngo hoya, yavuze ko yanshatse igihe kirekire, nguyu mutwe nawurase. Kurya shoferi ankunda ariruka, aca muri feux- rouge yiruka cyane, sinabasha no gufata na purake ze, aragenda.”
Uyu mukozi w’Imana akomeza agira ati “Nyuma y’iminsi micye, haza umudamu ukiri muto, yari amaze gukizwa, arapfukama, arambwira ngo uriya muntu wari ukwishe nari ihabara rye, ariko maze kumva ijambo ndakizwa, aravuga ngo nzica Gitwaza kuko yagukuye mu buzima bwange.”
Dr Gitwaza avuga ko atari rimwe yari asimbutse urupfu kuko nabwo undi munsi hari uwashatse kuzana intwaro mu rusengero ariko ari mu nzira aza agakora impanuka, birangire agiye mu Bitaro. Ashima Imana yakomeje kumurinda no kurinda itorero. Ati “Iyo ndebye imyaka 25, navuganye n’urupfu ndarwirukana.”
Uyu Mushumba Mukuru wa Zion Temple avuga ko muri iki gihe cyose cy’imyaka 25, Imana yakomeje kuba iyo kwizerwa. Muri iki giterane kandi Dr Paul Gitwaza yimitse Felix Gakunde uyoboye itorero rya Zion Temple mu karere ka Rubavu, itorero amazemo imyaka 20, amuha kuba Bishop.
Itorero Zion Temple Celebration Center ryatangiye Ku wa 11 Nyakanga 1999, ritangijwe na Apôtre Dr Paul Gitwaza. Ni mu gihe nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 ari bwo hatangiye igiterane Africa Haguruka cyatangiye, nyuma y’ikindi cyabaga kigamije komora ibikomere no kunga Abanyarwanda kitwaga ‘Heal our NATION.”
igitekerezo