Inkuru NyamukuruInkuru zindi

Umurundi Ntakarutimana  yatorewe kuyobora EALA

 

 

Rt Hon Joseph Ntakarutimana,ukomoka mu Burundi yatorewe kuyobora Inteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA) ,asimbuye Umunyarwanda Martin Ngoga .

Hon Ntakarutimana yatorewe kuyobora EALA

Uyu mugabo w’imyaka 60  yatanzwe  nk’umukandida n’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu rya CNDD-FDD,kuri ubu  akaba agiye kuyobora mu gihe cy’imyaka itanu.

Abatoye bagizwe n’Abadepite 63 bagize EALA. Abo badepite  batowe n’Inteko  ishinganategeko  z’ibihugu bakomokamo bigize umuryango wa Afurika ‘Iburasirazua (EAC),aho buri gihugu cyatanze abadepite icyenda ..

Ibyo biihugu  ni u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, na Uganda, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Ntakarutimana yagize amajwi  54 angana 85.7%  by’abagera kuri 63 batoye.

Amajwi 55 niyo yabaruwe ko yatoye 8 muri yo yabaye  imfabusa naho 1 rimwe  muri ayo ni ryo ritamutoye.

Ku ikubitiro, Abadepite bane  nibo bagaragaje ubushake bahatanira kuyobora EALA. Icyakora, abadepite batatu baturutse muri Sudani yepfo bemeje ko bakuyemo kandidatire(candidature) mbere y’uko amatora aba.

Abo ni Thoar Gideon Gatpa; Gai Deng; na Leonardo Anne Itto.

Nyuma yo kwegukana itsinzi,Ntakarutimana yatangaje ko azaharanira ko EALA ishyira hamwe.

Yagize ati”Inzozi zanjye ni uko twaba umuryango umwe.”

Uyu mugabo yavuze ko azakora ibishoboka byose EALA ikarangwa n’urukundo,ubwumvikane ndetse no kwirinda amacakubiri.

Yakomeje agira  ati “Mfite umunezero uyu munsi ku bw’icyizere nagiriwe.Icyo tugomba gukora cyose ,tuzagikora mu munezero,urukundo n’ubwubahane.

Ntakarutimana yavuze ko yatorewe kuba Umudepite muri Kamena 1993, mbere y’aho yari muri  Sena akaba    amaze imyaka igera kuri 30 ari mu Nteko Ishingamategeko.

Uyu yakoze kandi mu myanya itandukanye mu Burundi aho yabaye intumwa y’icyo gihugu muri Kenya.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button