Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi wagiye gukorera ibitaramo muri Australie yapfushije Sogokuru we wari urwaye.
Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu bakora umuziki wa Gospel yatangaje ko yagize ibyago byo kubura Sogokuru we.
Ibi yabinyujije ku rukuta rwa Instagram ashyiraho ifoto arikumwe n’uyu musaza n’ubundi byagaragara ko iyo foto yafashwe yagiye kumusura mu bitaro dore ko yararimo no kumucurangira na Guitar.
Iyo foto yaherekejwe n’amagambo yo kumusabira kuzaruhukira mu mahoro.
Nubwo byagaragaraga ku ifoto ko uyu musaza yari amaze iminsi arwaye ntabwo twabashije kumenya indwara yazize.
Bavuga:-Sekuru