Polisi yo mu gihugu cya Norvege /Norway ku wa Gatatu yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, yafashwe biturutse ku kirego u Rwanda rwatanze gisaba ko yoherezwa kugira ngo aburanishwe.
Polisi ya Norvege ivuga ko imyirondoro y’uriya mugabo itashyizwe hanze.
Gusa, itangazo rivuga ko uriya mugabo yafashwe habanje gukorwa iperereza ry’ibanze. Ibijyanye no kumwohereza mu Rwanda ngo ni icyemezo kizafatwa n’abacamanza.
Igihugu cya Norvege cyagiye gisabwa kohereza abanyarwanda bagihugiyeho barasize bakoze Jenoside, ndetse cyohereje kimwe cyatangiye kohereza bamwe kuva mu mwaka wa 2009.
ISOOKO: AFP
UMUSEKE.RW
Niba afite 40 ni ukuvuga ko muri genocide yari afite 12. Yakoze genocide ate ku myaka 12 ?
Barabeshya
Numiwe pe