Umunyamakuru wa Radio/TV Izuba Abdul Nyirimana yakoze ubukwe na Uwamariya Francine Fadia Cadette bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.
Ni mu birori byabereye i Musambira mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Ukuboza 2022, aho bombi banze ko uyu mwaka ubasiga ari ingaragu.
Abdul Nyirimana na Uwamariya Francine Fadia Cadette bari bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo, kuwa 18 Ugushyingo 2022 mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali nibwo basezeranye imbere y’amategeko, maze kuri uyu wa Gatandatu bemeranya kubana imbere y’Imana n’imiryango.
Abdul Nyirimana nyuma yo kwibikaho uwo yihebye yabwiye UMUSEKE ko ari agatangaza kuba bageze ku ntego y’urukundo rwabo, ndetse imiryango n’inshuti bamushyigikiye.
Yagize ati “Icyo navuga nuko nishimiye kuba nari ngaragiwe n’imiryango yombi, kandi ubukwe ni ibyishimo, ikindi urukundo nakundanye n’umufasha wanjye rukaba rugeze ku ntego zarwo, aho twari twiyemeje ko uyu mwaka utazadusiga mu bugaragu.”
Uyu musore yari yambariwe n’abanyamakuru barimo Ubonabagenda Yussuf wa RadioTV10, Gabriel Imaniriho wa Isango Star, Emmanuel Gatarara Ganza wa Radio Ishingiro n’abandi bari bitabirye ubu bukwe.
Abdul Nyirimana avuka mu Karere ka Rwamagana naho umugore we akavuka i Musambira mu Karere ka Kamonyi, bakaba bari bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.
Abdul Nyirimana yanyuze mu bitangazamakuru binyuranye hano mu Rwanda harimo UMUSEKE, City Radio na Voice of Africa Kigali, kuri ubu ni umunyamakuru wa Radio/TV Izuba.
ANDI MAFOTO
Mukuri natwe twishimiyeko Abdul Avuye mubugaragu nokurara mugikari cyababyeyi hasigaye Hassan nabandi nkawe
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ariyo iduha “umukwe n’umugeni” (groom and bride).Ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Hali n’ababeshya ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nyamara Gutegeka kwa kabiri 17,umurongo wa 17 Imana ibitubuza.Niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.
Ubukwe bwiza Abdul Nyirimana yagize bwanejeje imbaga, Cadette Imana ibubakire ,ndabakunda cyane