Andi makuruInkuru Nyamukuru

Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

Indege itwaye Anthony Blinken, yageze i Kigali mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Gatatu, aje kuganira n’abayobozi b’u Rwanda ibibazo bitandukanye birimo n’icya Paul Rusesabagina, ndetse n’imikoranire y’ibihugu.

Anthony Blinken yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta (IFOTO ya Ned Price Twitter)

Amashusho ya TV 5 Monde yerekana Anthony Blinken ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali akakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Anthony Blinken akubutse i Kinshasa aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Congo Kinshasa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga waho.

Kuri Twitter Anthony Blinken yavuze ko yanyuzwe n’ibiganiro yaganiriye na bariya bayobozi ko byagize umusaruro, bakaba baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, kurwanya ruswa, gushyigikira ubucuruzi n’ishoramari, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubuhinzi bwihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Uretse abategetsi b’i Kinshasa, Antony Blinken yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou N’Guesso bijyanye n’imikoranire y’ibihugu n’ubufatanye.

Antony Blinken byitezwe ko mu Rwanda azabonana na Perezida Paul Kagame na bamwe mu bo mu mashyirahamwe atari aya Leta.

Ubwo yatangazaga iby’uruzinduko rwe mu Rwanda, Antony Blinken yavuze ko azaganira n’abayobozi ku bibazo bya demokarasi, ubwisanzure muri politiki, ikibazo cya Rusesabagina Paul wahamwe n’ibyaha byo kugaba ibitero mu Rwanda byaguyemo abantu.

Yanavuze ko bazaganira ibyo kubungabunga amahoro ku Isi n’uruhare rw’u Rwanda mu gushakira umutekano akarere ruherereyemo.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 4

  1. Ave hano bubwije ukuri ntagendere kumunwa wabanyeCongo bamubwire uko abanyeCongo bavuga ikinyarwanda bahageze uko bahunze kubera abasize bakoze génocide bafatikanije nabene wabo bahutu kakabakuraubyabo bamubwire ibya FDRL ifatikanya nigisilikare cya Congo bamubaze abashyigikiye indimitwe irenze 150 batavuga ibya Rusesabagina niba bamushaka bishyure impozamarira ababuze ababo nibyo bangije abakomeretse nashakaga amujyane aliko anasobanure uko umuturage wabo arema,umutwe witerabwoba kukindi gihugu barangiza bakavugako afunzwe binyuranije namategeko

    1. Igikenewe si impozamarira cg kwishyura ikiguzi runaka, hakenewe ko aryozwa ibyaha yakoreye ku butaka bwacu no ku banyarwanda kandi hubahirijwe ibyo yakatiwe n’inkiko zacu.

  2. Nibyo rwose Umuntu agomba guhanirwa ibyo yakoze bitaribyo Umuntu yajya akora amakosa amahanga akamurenge bityo tukaguma kubaho nkaba koroni kandi twaribohoye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button