Umunya-Zimbabwe w’umugabo William Masvinu yongeye kwegukana ikamba ry’ububi (Mr Ugly) ku nshuro ya Gatanu.
MR Ugly ni amarushanwa ngarukamwaka agamije gushaka umugabo mubi kurusha abandi, nkuko abayategura babitangaza.
William Masvinu yaherukaga kwegukana iri kamba mu mwaka 2017.
Masvinu yahigitse abandi bahatanaga bane barimo abakeba be b’ibihe byose, Fanuel Musekiwa na Maison Sere, muri iryo rushanwa ryaberaga ahitwa Mutangaz Hideout muri Goromonzi mu ijoro ryo ku Cyumweru.
Urutse iryo kamba, yanahawe amadorari 500 n’inka imwe, mu gihe Musekiwa yabonye amadorari 200, na ho Sere waje ku mwanya wa gatatu agahabwa amadorari 100.