Ku wa Gatanu nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo, Lovell Nii Ankrah Jnr Jnr ukomoka muri Ghana wasagariye Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, akanamuciraho uwenda yari yambaye.
Inshamake y’urubanza ndetse n’icyemezo cy’Urukiko UMUSEKE ubifite kopi, icyemezo cyafashwe tariki 07/10/2022, kivuga ko urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye Lovell Nii Ankrah Jnr akekwaho icyaha cyo gusagarira undi ku buryo bwa kiboko bubabaje akurikiranyweho.
Rwemeje ko hagomba kubahirizwa ihame ry’uko ukurikiranyweho icyaha, akurikiranwa adafunze, Lovell Nii Ankrah Jnr “akaba agomba guhita afungurwa by’agateganyo iki cyemezo kikimara gusomwa”.
Urukiko rwategetse ko Ankrah agomba kutarenga imbibi z’igihugu cy’u Rwanda, atabisabiye uburenganzira mu gihe uru rubanza rutaraburanishwa mu mizi.
Urukiko rwibukije ko kujuririra icyemezo cyarwo bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu kuva icyemezo gisomwe.
Mu nkuru UMUSEKE uheruka kubagezaho, uyu mugabo ukomoka muri Ghana, wari waje mu giterane kiswe “Healing Jesus Campaign”, kiyobowe n’umuvugabutumwa, Rev Heward Mills Dag uriya akaba yari ushinzwe umutekano we, ubwo hari ku mugoroba wa tariki 21/09/2022, Ankrah yasagariye Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu Karere ka Muhanga, MUGABO Gilbert.
Ababibonye bemeza ko Lovell Nii Ankrah Jnr yakuruye Mugabo amufashe mu mashingo, amusaba gukura imodoka ye mu nzira z’iya shebuja yari arinze, ndetse amuciraho umupira.
Urukiko ruvuga ko rugendeye ku buhamya bwatanzwe, no kuba uregwa yemera icyaha agasaba n’imbabazi, ari impamvu zatumye arekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Umunya-Ghana akurikiranyweho guhutaza Vice-Mayor akamuciraho umwenda
MUHIZI Elisee/UMUSEKE.RW
Dushyire mu gaciro! Ari uyu munyamahanga wasuzuguje umuyobozi ku butaka bwacu ari na Karasira wagizwe imfubyi, ninde ukwiye kuburana ari hanze? Twibaze kandi twisubize! Ese aho umunyamahanga ntiyaba afite agaciro karuta ak’umunyarwanda mu gihugu cye? Ibi nanone byibajijweho aho Urwanda rujya gushaka hanze impunzi zizatuzwa mu macumbi ashimizhije, arimo ibyangombwa byose nk’umuliro n’amazi kandi hari abarenze icya kabili cy’abanyarwanda badafite ayo mahirwe! Benshi ntitubibona neza!
oya oya
uyu ni ahanwe kandi aburane afunze, kuki yarekuwe, yatanze iyihr ngwate?
no noooooo nooooo nooooo.
twiheshe agaciro, umunyarwanda ibikoze iwabo, bamurangiza, ntiyakwirwa aburanishwa