Inkuru NyamukuruUbutabera

Umunya-Ghana akurikiranyweho guhutaza Vice-Mayor akamuciraho umwenda

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Ghana yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye aregwa guhutaza Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga akamuciraho umwenda.

Ubutabera (Internet Photo)

Byabaye ku wa 21 z’ukwezi kwa cyenda, muri Stade ya Muhanga ahari habereye igiterane kiyobowe n’umuvugabutumwa, Heward Mills Dag.

Mu masaha y’umugoroba kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’ebyiri (18h00) na saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), Vice-Mayor yinjiye muri Stade, ngo amare guparika imodoka iruhande rw’izindi, akimara gutambuka intambwe eshatu avuye mu modka ahurana n’akaga.

Uyu uregwa witwa Lovell Nii Ankrah Jnr Jnr, akaba yari ashinzwe umutekano w’uriya muvugabutumwa wari uyoboye igiterane, nibwo ngo yahise asumira Vice-Mayor Mugabo Gilbert amuta ku wa kajwiga, amukurubana amusubiza mu modoka ku gahato ngo ayikure mu nzira y’iyashebuja.

Ababibonye barimo umutangabuhamya Nkusi Francis Murenzi, wari muri icyo gitaramo, yabwiye Urukiko ko yabonye Lovell Nii Ankrah Jnr akurura Vice-Mayor, amufashe mu gatuza, amusubiza mu modoka.

Undi mutangabuhamya witwa Ndayishimiye Raphael na we yanditse ibyabaye asobanura ko yari muri protocol. Ngo Vice-Mayor Mugabo yaparitse imodoka ye iruhande rw’aho imodoka z’abavugabutumwa zari nko muri metero 10, noneho Lovell aza abaza uhaparitse, niko kubwira Mugabo gukuraho imodoka ye.

Ati “Mugabo yasohotse mu modoka maze Lovell aramukurikira amugarura mu modoka ku gahato, ari nabwo umwenda wa Mugabo Gilbert wacitse kuko yamukururaga ku ngufu.”

Lovell uregwa avuga ko nta mutima mubi yari afitiye Vice -Mayor ko atari amuzi, bityo agasaba imbabazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Lovell atigeze yemera icyaha kuva yatabwa muri yombi no mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, no mu Bushinjacyaha ngo yabyemeye igice, ndetse ngo ntiyigeze abisabira imbabazi.

Bukavuga ko kuba icyaha akurikiranyweho gihanishwa igifungo kirengeje imyaka ibiri, bityo bukabiheraho busaba ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Uyu uregwa we asaba kurekurwa, akavuga ko atazigera acika ubutabera, kubera ko ari mu Rwanda mu buryo buzwi kandi n’igihugu cye kikaba kibizi.

Me Nsengiyaremye Jean Claude wunganira uregwa, yasabye urukiko gukurikiza ihame ry’uko ukekwaho icyaha aburana adafunzwe, agasaba ko rwarekura umukiliya we.

Ikindi yasobanuye ko uhagarariye Ghana mu Rwanda yemera kwishingira Lovell, bityo akumva nta mpungenge urukiko rukwiye kugira ko rwazamubura.

Akumva ko yarekurwa akagira ibyo asabwa kubahiriza.

Icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 07/10/2022 saa munani z’amanywa, nibwo hazamenyekana niba Lovell Nii Ankrah Jnr azakurikiranwa afunzwe cyangwa ari hanze.

Umwe mu batangabuhamya avuga ko Lovell Nii Ankrah Jnr akimenya ko yasagariye umuyobozi yapfukamye hasi amusaba imbabazi. Ikindi ngo na nyuma yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku byabaye.

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Abayobozi muri it minsi bari n’akaga!
    Umenya ari aka wa mugani ngo ugusumba cg ukuruta agukubita…!
    Abo hasi bo barakajomeje, nawe se umuturage amugira iby’ifundi igira ibivuzo, byagera mu kubazwa ibyo akora agateranirwaho na raporo zimusumbya imbaraga, bizarangiragute?

  2. Uwo munya GHANA, yahoze akazi ke nabi. Mubyukuri yari yarangaye. Ntiyarahari. Ni gute waba ushinzwe security ya shobuja, imodoka igakarinda iparika, uyitwaye akava mu modoka, akayikinga byose ubireba, agatera intambwe 3 kuva mu modoka, warangiza ngo garuka waparitse nabi. WARIHE NJYA GUPARIKA AHATEMEWE? Niba wagonaga, ibyo birakureba, wabihanirwa niba bitari byemewe ko baparika iruhande rw’iyo NTORE Y’IMANA!!!!! Ka na CARDINARI WACU ATIREMEREZA ATYO RA???? SO, ubwo azisobanure, ariko icyaha yakoze gihanwa n’amategeko mu rwanda; GUHOHOTERA IKIREMWA MUNTU. Kwandagaza ubuyobozi.Ngo ntiyaramuzi, n’undi wese ntiwapfa kumukurubarana mu maso ya rubanda.

  3. Niba hari ikintu mbona kenshi ni aba bantu ngo bitwa Bodygaurd bashobora kuba batari trained bihagije kuko guhohotera no guhonyora uburenganzira bw’abantu wagira nibyo batozwa pe.

  4. Birababaje Vice Mayor gukubitirwa mu Karere ayobora imbere y’abaturage be akanakubitwa n’umunyamahanga! Turabubaha tugakabya. Dore aranarekuwe. Kandi iyo aba ubunyarwanda byari kuba ari ibindi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button