Inkuru NyamukuruUbutabera

Umukobwa wambaye mu ruhame ikanzu igaragaza “ikariso” yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Umukobwa witwa Mugabekazi Liliane utuye mu Murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo, akaba yaragaragaye mu gitaramo yambaye imyambaro “yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga” ko idahwitse, yasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ifoto ya IGIHE yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga

Inkuru dukesha Bwiza.com ivuga ko uriya mukobwa wagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Julien Bouadjie wamamaye nka Tayc cyabereye i Kigali mu mpera za Nyakanga 2022, yambaye mu buryo budasanzwe, yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 18 Kanama, 2022.

Ubushinjacyaha burega Mugabekazi wavutse mu 1998 icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame, busobanura ko uyu mukobwa usanzwe acururiza ibinyobwa bisembuye ku Gisimenti, yagaragaye muri iki gitaramo yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.

Igitaramo cya Tayc cyabereye muri B.K Arena mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2022. Kuva ubwo ifoto yafashwe na IGIHE igaragaza imyambarire ya Mugabekazi yatangiye gusakara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ikurura impaka kuva ubwo.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rumaze kubona iyi foto rwatangiye kumukoraho iperereza, rumutumizaho kugira ngo rumuhate ibibazo.

Dosiye ye yaje kugezwa mu Bushinjacyaha, mu ibazwa ryabereye muri izi nzego zombi, yemera ko ari we wagaragaye yambaye muri buriya buryo.

Umushinjacyaha yasabiye Mugabekazi gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Nyuma y’ubu busabe, umunyamategeko yahise asaba urukiko kuburanishiriza uru rubanza mu muhezo.

Inzego z’umutekano, Polisi imaze igihe yihanangiriza abakobwa bambara imyambaro idahwitse, ndetse ngo hari abasigaye bambara amashati yonyine bakajya mu bantu.

IVOMO: BWIZA.COM

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 24

  1. Bart ruswa bafunga murugo Nahi abambaye uko babyifuza bagafungirwa muri gereza! Genda Rwanda urinziza. Gusa Ntawuzabakumbura.

  2. Mwatugezaho itegeko lyerekeranye n’imyambarire ngo ejo tutazarirengaho? Ubwo nyine hari itegeko uriya mukobwa yishe. Ariko kandi uwafashe amafoto akanayashyira ku Karubanda kandi abona byitwa ibiterasoni, nawe yagombye kuba ari muri pirizo ndetse n’ikinyaamakuru cyanga ibinyamakuru byabyamamaje bigaakurikiranywa. Iyo itegeko rihali lyagombye kureba buri wese.

  3. Aba bacamanza babuze icyo bakora gifite akamaro ? Tubabwire ahaba ruswa n’amabandi ? Ese iyo ugiye kwoga wambara iki ? Mureke abakiri bato binezeze mushakire ibibazo by’ukuri ibisubizo…

    1. Ubivuze neza nyine najye ku mazi kandi naho hari imyenda yabugenewe ntimukabe ibicucu byigana abera bitazi impamvu.Ibaze kwambara ubusa muri Stade.Igitsina ntabwo bacyandarika kuriya.
      Ariko uwamufitoye nawe akurikiranwe kuko ntibyemewe pe

  4. ariko nk’uyu ngo ni Ikibasumba uvugako atazakumbura u Rwanda azarureke,hari benshi barukunda kdi bazarukumbura,ubu c uruhoye ko rwubahirije amategeko yanditse?n’ubwo ntazi aho uherereye mubigararagara ntabwo ururimo,nonese aho uri nta mategeko agenga abenegihugu ahaba?mwebweho nziko mwitwararika cyane ngo batabaturumbura nimpamvu muvyga ubusa musebya u Rwababyaye

  5. Dushyire mugaciro ntabwo kwereka abantu igitsina muruhame aribyo kuko hari aho bikorerwa ,wenda mutubyiniro ku mazi ariko muri Stade ntabwo aribyo.Naho ibyo gukurikitanwa ni ngombwa nubwo habamo imbazi ariko Ibyo yakoze bihanirwa n’amategeko keretse arwaye mu mutwe nabwo byemejwe n’abaganga . Ubwo n’abandi mwihane kwambara ubusa muzajye mubikorera ahabigenewe

  6. Cyakoze amategeko aragwira!!! nabacamanza baragwira barabura kuburanisha abariye ruswa, ababangamiye umutekano w’igihugu bakita kubiyambariye uko bifuza….le ridicule ne tue pas!!!!!

    1. Tunga urutoki uwo uzi wariye cg watanze ruswa maze urebe uburenganzira bugira aho butangirira naho burangirira wowe ko utaragenda wambaye ubusa menya ngo mu Rwanda hari amategeko abihana

  7. Birakabije rwose!nk’i Kigali hari abakobwa batacyambara amakariso,yakwambara utwenda tugufi iyo yunamye cyangwa akicara uhita ubona munda imbereeee mu bifu!!

  8. Ariko murasetsa ubuse ko numva beshi mushyigikiye kiriya kiryabarezi hagize nkumugabo ugitsucyiraho ntiwasanga ariye 25 ngo yafashekungufu mwabaye mute? Umwaka icyaha nicyimuhama azawurye eugene ndabyemeye

  9. Ahhhh Urwanda nirwiza kdi rufite abari beza.kuki mushaka gusebya Urwanda bari b’urwanda.mureke dusigasire umuco wacu ntitugateshe agaciro uwakaduhayep!!!ijo tutazavaho duhindura ico umucowacu.bari beza burwanda ko ntawe uyobeweko muribeza kuki mushaka kwiyerekana nkabanyamahanga.Ndumunyarwanda iteka ntigacike kdi agahugu umucowako akandi uwako.

  10. Umuco wo kudahana wajegeje u Rwanda kugeza ku mahano tuzi twese.Bitangira buhoro buhoro bikagera kure.Kujya muruhame wambaye ubusa hari ababyeyi bakabirebera gusa ntibayaba Ari byo pe!uyu mukobwa ahanwe bibere n’abandi urugero bajye bambara bikwije niwo muco nyarwanda

  11. Umuco wo kwiyandarika ntabwo ari mwiza abantu bakagombye gukora ibibahesha agaciro uyu ibyo yakoze nibimutesha agaciro bigasuzuguza abari b’Urwanda

  12. Muraho neza ! Ibyabaye nukuri biteye isoni nikimwaro mu gihugu cyacu birabaje kubona twifuza kubaho nkiyindi migabane kandi buriya buri migabane ugira ibyawo kandi bifite impamvu , ubu usanga umuntu yambeye kuriya wamubazi ATI turi muri summer niba iyo summer time iba kuri namwe jye byaranyobeye ariko , buri agahugu katagira umuco karacika koko biriya ntibikwiye naho uwafashe ifoto numva ntakosa yakoze kuko nubundi Aho yarari uyu mwari hari kukarubanda kandi nubundi nibyo yashakaga , buriya ngu manika agati wicaye , wajya kukamanura ugahagarara , yumvaga buriya ari new fashion gsa ahubwo bafatire hafi ataribyi mwaba mwirebera abanyarwandakazi ngo barakora copy ya new fashion kakahava . Anyway dusigasire umuco wacu nkabanyarwanda.

  13. Biteye isoni, kwambara ubusa sibyo, burya umuntu niwe wihesha agaciro, bakobwa,babyeyi nimwiyubahe mujye mwambara mwikwize.

  14. Kuri ngewe mbona hakwiye gukemura ikibazo gihereye hasi kuko ushobora gusanga sosiyete iri kumusaba kugira ubupfura kd mu miryango atarize ikinyabupfura

  15. Ahubwo leta itangire gukora ibishoboka byose

    Bite kumaduka acuruza iyomyambaro iteyo ityo

    Maze bayice ivemo

    Ntizanagaruke mugihugu ahubwo bizagume iyo muburayi n muri leta zunzu bumwe zamerica
    Iwabo wiyomico

    Murakoze

  16. Nkumuntu uvuga ngo kwambara ubusa nuburenganzira bwe we ko atabwambara abantu benshi baryamye mumagereza kubera igitsina.njye nakwihangana ariko Hari utabibasha rero mubirwanye mushishikaye nkuko umuzunguzayi,guca mukorogo kwhagarika kumuhanda no kuhata imyanda…byagenze bitabaye ibyo kabaye

  17. Ariko wagirango noneho byabaye icyorezo.Bashiki bacu rwose nimwisubireho mwiheshe agaciro. Kwambara ubusa sibyo bigaragaza ubwiza bwawe ahubwo bigaragaza ko uri icyomanzi. Polisi ihatubere ibafate kuko ni benshi cyane. Ngo nibyo bigezweho? Abagabo turahohoterwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button