Umunyemari umaze imyaka myinshi ayoboye urutonde rw’Abanyafurika bakize Aliko Dangote yatangaje ko yagejeje kuri Perezida Paul Kagame ikibazo cya Visa kikigaragara hirya no hino muri Afurika, ku buryo gituma urujya n’uruza rutoroha ngo abantu bakorane ubucuruzi neza.
Aliko Dangote ni we washinze ikigo cy’ishoramari ‘Dangote Group’ gifite icyicaro muri Nigeria.
Ubwo yari mu nama y’ihuriro nyafurika ry’abayobozi b’ibigo by’abikorera, Africa CEO Forum, iri kubera i Kigali, uyu mushoramari yagaragaje ko akigorwa no gukora ingendo mu bihugu birandukanye bya Afurika.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, nibwo Dangote yavuze ku kibazo cya Visa muri Afurika ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Larry Madowo niba cyarakemutse. Ni nyuma yuko uyu munyemari yari yakigaragaje kenshi mu bihe byashize.
Mu gusubiza iki kibazo, Aliko Dangote yavuze ko hari byinshi bitarafata umurongo, ku buryo iki kibazo yakigejeje no kuri Perezida Kagame mu biganiro bagiranye.
Yakomeje avuga ko yasabye Perezida Kagame ko yavuganira Abanyafurika kugira ngo gikemuke burundu, ubucuruzi buhuza uyu mugabane bukorwe nta nkomyi.
Aliko Dangote yagize ati: “Ndetse mu isaha ishize ikibazo nagituye Perezida Kagame, hano (mu Rwanda). Ni urugero rwiza ariko namubwiye ko nk’umushoramari ndetse nk’umuntu ushaka Afurika iteye imbere binsaba gusaba Visa 35 zitandukanye muri pasiporo yanjye.”
“Nabwiye Perezida nti ‘Mu by’ukuri ntabwo mfite umwanya wo kujyana pasiporo yanjye kuri za ambasade kugira ngo mbone Visa.”
Uyu munyemari yakomeje avuga ko ikimubabaza kurushaho ari uko usanga abantu badafatwa kimwe kuri iyi ngingo.
Yakomeje agaragaza ko nk’Umufaransa Patrick Pouyanné uyobora sosiyete itunganya peteroli na gazi, TotalEnergies, bari kumwe muri iki kiganiro, we mu gihe ashaka kujya mu bihugu bitandukanye bya Afurika bitamusaba izi Visa zose.
Ati “Ikintu kibabaje cyane ni uko iyo biza kuba ariko bigenda ku bantu bose nabyumva. Nahamya ko Patrick Pouyanné adakeneye Visa 35.”
Patrick Pouyanné yahise ashimangira ko koko iyo aje muri Afurika kuri Pasiporo y’Abafaransa, adakenera izi Visa zose, ariko ashima ibihugu birimo u Rwanda, Uganda na Kenya byashyizeho Visa imwe y’ubukerarugendo, ashimangira ko ari gahunda ikwiriye kwagurwa.
Muri iyi nama, Aliko Dangote yanagaragaje Afurika ibite byose bisabwa kugira ngo igere ku iterambere rihambaye, kandi ko mu gihe Abanyafurika ubwabo bakora ishoramari kuri uyu mugabane biboroheye, bashobora gukoresha amahirwe yose ahari, bakayifasha kugera kuri iki cyerekezo.
Yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko yiyemeje gushora imbaraga ze zose kugira ngo yifatanye n’abandi baturage bo kuri uyu mugabane wa Afurika kuwuteza imbere.
Yagize ati “Dufite ibisabwa byose kugira ngo Afurika ikomere kandi ntekereza ko ari yo mpamvu ntari gushoramo amafaranga gusa, ahubwo ndi gushoramo n’ubugingo n’ubuzima bwanjye kugira ngo Afurika ikomere. Afurika ni nk’ikarita iharurwa. Utayiharuye, ntabwo wamenya umubare wanditseho kugira ngo uyikoreshe.”
Aliko Dangote yatangaje ko mu myaka irindwi ishize, mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo Afurika ifite, Dangote Group yashoye miliyari 25 z’amadolari mu nganda zayo zitunganya ifumbire, ibikomoka kuri peteroli na sima.
Yagize ati “Mu myaka irindwi ishize, twashoye miliyari 25 z’amadolari kugira ngo Afurika igire ifumbire ihagije, mu bikomoka kuri peteroli, mu gutunganya ibikoresho no kwagura ishoramari ryacu rya sima.”
Uyu munyemari yasobanuye ko iki kigo yashinze cyabonye inyungu muri iri shoramari, kuko mu myaka itanu cyinjijemo miliyari 30 z’amadolari.
Ati “Twaribajije tuti ‘Ese byashoboka ko ikigo cyo muri Afurika cyakwaguka uku?’ Twagize izi nzozi mu myaka itanu ishize zo kuva ku miliyari eshanu twinjiza, tukagera kuri 30. Tuti ‘Birashoboka?’ Byarashobotse, twarabikoze.”
Uruganda ‘Dangote Oil Refinery’ rwafunguwe na Dangote Group mu mwaka ushize, rutunganya utugunguru 650.000 buri munsi. Rwubatse ku buso bwa hegitari 2.635, bukubye inshuro esheshatu ikirwa cya Victoria.
Muri iyi nama, Aliko Dangote yasobanuye ko yatekereje gushinga ruriya ruganda kugira ngo afashe ibihugu bya Afurika kujya bikura ibikomoka kuri peteroli kuri uyu mugabane nyuma yuko Algeria na Libya gusa ari byo bikoresha ibyo byitunganyiriza.
Yagize ati “Ku mugabane wose hari ibihugu bibiri gusa bidatumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli; Algeria na Libya. Ibyo ni ibyago. Ibindi byose bibikura hanze.”
Yakomeje avuga ko “Mu by’ukuri dukwiye guhindura, tugakora ibishoboka kugira ngo tujye dutunganya ibyacu, tunahange imirimo.”
Yasobanuye ko “Iyo wohereza umutungo kamere, undi akakoherereza ibikoresho byatunganyijwemo; icyo tuba dutumiza ni ubukene, icyo twohereza ni imirimo.”
Ku ruganda ‘Dangote Fertilizer Plant’, uyu munyemari yasezeranyije abitabiriye iyi nama ko ruzafasha uyu mugabane kutongera gukenera ifumbire mvaruganda hanze ya Afurika.
Ati “Imyaka myinshi izaba ine kandi mbisubiyemo. Mwanyomoza. Afurika ntizongera gukura ifumbire ahandi hantu.”
“Tuzafasha Afurika kubona ifumbire ihagije muri Potassium, Phosphate, dufite Urée ipimye toni miliyoni eshatu kandi mu mezi atatu ari imbere tuzaba dufite toni miliyoni esheshatu.”
Inama ya Africa CEO Forum yitabiriwe n’abantu barenga 2000 barimo abashoramari bakomeye bo muri Afurika. Yarangiye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024.