Imikino

Umukino wa Chess mu Rwanda wungutse umunyamuryango mushya

Ubwo hasozwaga irushanwa ryakinywe mu byiciro bitatu mu mukino wa Chess, hatangajwe ko uyu mukino wungutse indi kipe yitwa Kigali Chess Academy.

Kigali Chess Academy yiyongereye ku makipe akina uyu mukino mu Rwanda

Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, kibera muri Kigali Century Park ariko gihuzwa n’amarushanwa yahuje abasanzwe bakina uyu mukino wa Chess mu Rwanda.

Umuyobozi wa Kigali Chess Academy, NiyibiziAlain Patience, yatangaje ko iyi kipe yari isanzwe ihari ndetse imaze imyaka ibiri ariko avuga ko byatinze gutangazwa ku mugaragaro bitewe no kuba uyu mukino warakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Intego ya Kigali Chess Academy, ni ukuzamura uyu mukinnyi biciye mu bakiri bato, mu bigo by’amashuri ndetse no kumenyekanisha uyu mukino mu Gihugu hose. Gutanga abakinnyi beza ku rwego rw’Igihugu no ku ruhando mpuzamahanga, nabyo biri mu ntego z’iyi kipe.

Mu gutangiza iyi kipe ku mugaragaro, hakinywe irushanwa ryahuje abakinnyi basanzwe bamenyerewe mu mukino wa Chess mu Rwanda. Iri rushanwa ryabereye mu byiciro bitatu.

Hakinywe icyiciro cy’abana, bakinaga baniga gukinira mu busitani [Garden Chess], icyiciro cy’abakuze ariko badasanzwe bakina uyu mukino [Make your first move] n’icyiciro cy’abakuru basanzwe bakina uyu mukino [Blitz].

Mu cyiciro cy’abakuze basanzwe bakina uyu mukino, hakinnye abakinnyi 14, Nduwayesu Maranatha ukina muri Kigali Chess Academy, aba ari we utsinda.

Amarushanwa y’umukino wa Chess mu Rwanda, aracyari make ariko abakina uyu mukino bahamya ko utangiye kumenyakana kandi bizabafasha kubona amarushanwa menshi.

Abakiri bato bahanzwe amaso muri uyu mukino
Chess mu Rwanda ni umukino utamenyerewe cyane
Abakina umukino wa Chess mu Rwanda urakinwa ariko amarushanwa aracyari make
Imibare iba ari myinshi mu bakina Chess

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button