ImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Umuhanzi Nyarwanda Yvan Buravan yitabye Imana kuri uyu wa 17 Kanama 2022 azize kanseri y’urwagashya.

Umuhanzi Burabyo Yvan Buravan yitabye Imana

Nk’uko byasohotse mu itangazo ryanditswe n’abareberera inyungu z’uyu muhanzi yaguye mu gihugu cy’Ubuhinde aho yari amaze iminsi yivuriza.

Yvan Buravan ubwo yafatwaga n’uburwayi yagerageje kwivuza mu Rwanda ariko biranga afata umwanzuro wo kujya kwivuriza hanze y’u Rwanda muri Kenya aho yakuwe arembye ajyanwa mu Buhinde yaguye.

Ubwo yafatwaga n’ubu burwayi bacyetse ko ari igifu cyamuzengereje aho icyo yashyiraga mu nda cyose cyahitaga kigaruka.

Abakunzi b’umuziki nyarwanda bari bamaze iminsi bandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ko bazirikana Buravan, ko ndetse bamwifuriza gukira vuba.

Amwe mu mateka ya Yvan Buravan….

Uwamenyekanye nka Yvan Buravan ababyeyi bamwise Dushime Burabyo Yvan yavutse tariki ya 27 Mata 1995 ni bucura mu muryango w’abana 3 akaba mubyara w’umuhanzikazi Ciney.

Buravan yatangiye muzika akiri umwana muto. Ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye aga piano k’abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane, ibi byatumye yinjira muri korali y’abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba n’ibyo atarigishwa.

Ku myaka 14 gusa yaje kuba uwa 2 mu gihugu mu marushanwa ya sosiyete imwe y’itumanaho mu Rwanda muri ayo marushanwa atsindira million imwe n’igice ikintu cyamuhinduye imitekerereze umuziki awubona mu yindi nguni kandi ngari.

Mu mashuri yanyuzemo nka Ami des Enfents cyangwa na La colombiere yaciye bamufataga nk’umuririmbyi nawe abikora amanywa n’ijoro mu maboko meza y’umuryango akomokamo.

Ku myaka 20 gusa yiyemeje bidasubirwaho ko umwuga we ubaye umuziki asaba inkoramutima ze kutamujya kure.

Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ye yambere hanze mu mwaka wa 2015 indirimbo yise “Majunda” akomeza n’izindi yakoranye na Umutare Gaby kugeza aho yaje gukora indirimboa yise “Malaika” ari nayo yatumye amenyekana cyane.

Yamamaye ku ndirimbo z’urukundo ni nazo zabaye isoko y’ubwamamare bwe kubera ubuhanga mu myandikire n’imiririmbire.

Yakoranye indirimbo n’abahanzi benshi barimo abo mu Rwanda no hanze yarwo anitabira ibitaramo byinshi kandi bikomeye.

Yvan Buravan wari umenyerewe cyane mu Njyana ya R&B, yahigitse Abahanzi b’abanyafurika, yegukana irushanwa rya Prix Decouverte ritegurwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ya RFI.

Iri rushanwa yegukanye ritegurwa na RFI ifatanyije n’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa, OIF, ndetse n’umuryango w’abibumbye wita ku burezi, UNESCO mu rwego rwo guteza imbere imbyino n’umuco wa Africa.

Uyu muhanzi wari ukunzwe na benshi mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba yaherukaga gusohora indirimbo ‘Big Time’.

Yvan Buravan yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ye Ayee’, ‘Si Belle’, ‘Low Key’, ‘Garagaza’, ‘Oya’, ‘Just Dance’ n’izindi.

Abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abanyarwanda muri rusange bashenguwe n’urupfu rw’uyu musore wari uherutse gusomerwa misa yo kumuragiza Imana.

Imana imuhe iruhuko ridashira !

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Ku myaka 27,yali akili muto.Niyigendere natwe ejo tuzamukurikira.CANCER yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Ni indwara mbi cyane ibabaza.Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga .Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira imana kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma nkuko Zabuli 145,umurongo wa 20 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button