Imyidagaduro

Umuhanzi Eesam yagurishije isambu y’iwabo kugira ngo akore Video

Umuhanzi Eesam wakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Mr Kagame, Mico The Best yasohoye indirimbo yitwa ‘Iwawe’ avuga ko kugira ngo akore amashusho yayo byamusabye kugurisha isambu y’iwabo.

Eesam avuga ko yagurishije isambu kugirango akore indirimbo

Byiringiro Samuel ukoresha amazina ya Eesam mu muziki yasohoye indirimbo ya mbere muri uyu mwaka wa 2023. Yaherukaga iyitwa ‘Ukuri’ yakoranye na Mr Kagame yari imaze amezi arindwi.

Nk’umuhanzi utarasarura cyane mu muziki avuga ko bisaba kwirya ukimara kugira ngo usohore indirimbo iri ku rwego rwiza bitewe n’ubushobozi.

Aganira na Umuseke yagize Ati “Abantu basigaye basobanutse, ubaha ibintu bibi ukabyiyumvira rero bisaba gushora cyane kugira ngo ube wava aho uri utere imbere.”

Akomeza avuga ko mu gukora iyi ndirimbo byamusabye kugurisha umurima (isambu) w’iwabo kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura ikipe yayitunganyije haba mu by’amajwi n’amashusho.

Muri uyu mwaka wa 2023 avuga ko afite intego yo gukora cyane ku buryo nawe azajya mu bahanzi bazahabwa ibihembo byishimwe bitewe nibyo bikorwa.

Indirimbo ye nshya yayikoze avuye muri Kenya, itunganywa na X On The Beat ukorera muri High Five, amashusho yo yakozwe n’uwitwa Olaf Datus.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button