Kayonza: Urupfu rwa Umugwaneza Jeanne Francoise n’umwana we Hirwa Aime Corneille, rwashenguye abatuye i Kayonza na benshi bumvise inkuru ye mu bitekereza banditse ku mbuga nkoranyambaga za UMUSEKE.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Umugwaneza wari umwarimukazi, n’umwana we w’imyaka 8 bashyinguwe mu irimbi rya Rwamuhama.
Umwe mu baturanyi babo yabwiye UMUSEKE ko abanu benshi bari bafite ikiniga, mu gushyingura uyu mugore w’intwari wishwe n’inkongi agerageza gutabara umwana we wari mu nzu irimo gushya.
Inkongi yatejwe n’iturika rya Gas ryabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama, 2023 mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Nyagatovu, mu Mudugudu w’Irebero.
Amafoto UMUSEKE wabinye agaragaza ko byinshi mu byari mu nzu byangiritse.
Gufata imirambo byari biteganyijwe ku isaha ya saa 07h00 a.m ku Bitaro bya Gahini, gusezera byabereye mu rugo rwabo, naho misa yo kubasabira yabereye kuri Kiliziya Gatulika ya Mukarange.
Umwe mu batabaye yabwiye UMUSEKE ko gushyingura byatinzeho gato kuko byari biteganyijwe ku isaha ya saa cyenda (15h00).
Yavuze ko abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri abanza i mukarange aho yigishaga n’abanyeshuri b’aho umwana we yigaga batabaye, ku buryo hari abantu benshi.
Uyu muturanyi w’uriya muryango yavuze ko Umugwaneza yari atwite inda y’amezi atanu, ndetse ko nta mwana asize kuko umwana yabanje gusohokana na we mu nzu ari uwo yasanganye umugabo we mbere y’uko babana.
MUNGANYINKA Hope, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ubwo twaganiraga na we iriya mpanuka yaraye ibaye, yabwiye UMUSEKE ko bagiye gukaza ubukangurambaga bwo kwigisha abantu gukoresha neza Gas, bakubahiriza amabwiriza abigenga.
UMUSEKE.RW
Ntabwo gutwara gaz kwigare alibyo byateye inkongi yateje ibyo byago byatewe no kuba yatambutsaga gaz kumutwe wicupa ahafungwa régulateur cyangwa agapira kabaumunwa wicupa katambutsa gaz nibyiza gucunga cyane umupira uva kumashyiga kugera kwicupa ko ufunze neza na collier kameze nkimpeta bamwe ntibadushyiraho kwicupa naho hashobora kuva bibaye byiza mbere yokuyikoresha washyiraho amazi make ukareba ikindi nuko gaz igifatwa wakoresha ikintu cyose kiri hafi umwenda isume icyo ukoropesha ukagishyira mumazi make ugashyiraho bihita bizima aho kwiruka ngo umuliro urenge urugero abo bavandimwe bagire iruhuka ridashira
Urakoze rwose muvandimwe mwiza ku nama n’ibisobanuro utanze
Urakoze kuli ubwo busobanuro.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.
Ibyo Ig asobanuye nibyo bishoboka kuko iyo habayeho guturika icupa rirangirika cyane ntiwasanga icupa rikiri intact nkuko ririya rigaragara