Utuntu n'utundi

Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

Imwe muri video zo ku mbuga nkoranyambaga irimo umugabo wariye karingu nyuma yo gusanga umugore we amuca inyuma.

Umugore bigaragara ko yafatiwe mu cyuho aca inyuma umugabo we, na we agerageza gusabira imbabazi uwo mugabo yafatanwe na we

Uyu mugabo agaragara akubita inshyi mugaenzi we yasnaze aryamanye n’umugore, dore ko n’amashusho agaragaza umugore arwana no gukenyera essui-main mu gihe umugabo na we yarwanaga no kwambara ipantalo.

Inkuru dukesha urubuga rwandika amakuru yo muri Ghana, rwitwa alreadyviral.com, ruvuga ko umugabo yari agiye mu kazi ke bisanzwe, ariko aza kwibuka ko hari ibyo yibagiriwe mu rugo, niko guhindukira.

Ageze iwe asanga rwashyiditse, umugore yibereye mu munezero n’undi mugabo ku buriri bwe.

Uyu mugabo amashusho agaragaza ko afite umujinya, yadukira uriya mugabo yasanze aryamanye n’umugore we akamuhondagura ibipfunsi n’inshyi.

Cyakora abaturanyi n’umugore wafatiwe mu cyuho bumvikana muri video basabira uwo mugabo imbabazi ariko undi yariye karungu.

Umugabo wafatiwe mu cyuho mu buriri bw’abandi, amashusho agaragaza ko yagize ubwoba bw’uko uwo mugenzi we yakora ibirenze kumukubita, ndetse agashaka gusohoka ngo yiruke ariko abaturanyi bahurujwe bakamufata.

Iminsi y’igisambo irabaze!

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button