Inkuru NyamukuruMu cyaro

Umugabo w’i Rusizi inyama yamuhejeje umwuka

Umugabo witwa Sibobugingo Athanase wari ucumbitse mu Mudugudu wa Giheke,Akagari ka Wimana mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi yamize inyama imuheza umwuka iramuhitana.

Ibi byabaye ku wa 28 Ukuboza 2022 ubwo uyu mugabo yageraga mu rugo agasanga mugenzi we atetse inyama akuramo imwe arayirya imuhagama mu muhogo.

Iyo nyama yamuhejeje umwuka guhumeka biba ingorabahizi, yihutanwa ku Kigo Nderabuzima, ahageze ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Hategekimana Claver yahamirije UMUSEKE urupfu rwa Sibobugingo Athanase.

Yagize ati ” Ayo makuru niyo, byabaye ahagana saa moya z’umugoroba, bibera mu Mudugudu wa Giheke mu Kagari ka Wimana, yajyanwe ku bitaro bya Gihundwe, yapfuye kuriya ntabwo twahita tumushyingura.”

Umurambo wa Nyakwigendera wari umukozi w’ikigo cya WASAC uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe mu gihe bategereje gushyingura.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button