Andi makuruInkuru Nyamukuru

Umudepite wa EALA yatunze agatoki inzitizi zibangamira ubucuruzi bwambuka imipaka

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba EALA, Dr Anne Itto Leonardo asanga nta terambere no kwishyira hamwe byagerwaho mu gihe cyose abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, bakigorwa n’amategeko y’ibihugu  bimwe.

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka barasabwa kwiyambaza EALA aho bahuye n’inzitizi

Ibi abigarutseho mu gihe hirya no hino mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane abaturiye imipaka, bagaragaza ko hari inzitizi zibabangamira mu gukora ubucuruzi buciriritse.

Mu gihe inama y’Inteko Rusange ya EALA iteraniye mu Rwanda, abadepite barimo kwiga ku ngingo zinyuranye zo guteza imbere uyu muryango, ni mugihe kandi bagomba no kurebera hamwe ibijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Dr. Anne Itto Leonardo, umudepite muri EALA uhagarariye Sudani y’Epfo avuga ko nta kwishyirahamwe byaba bihari mu gihe umugore ukora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka agifite byinshi bimuzitiye.

Ati “Twese tuzi ko Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba utwawe n’abikorera ku giti cyabo kandi ugashingira ku bantu bakwiye kuba abagore, niba abagore batari mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, ntitwavugako hari ukwishyirahamwe, iterambere n’izamuka ry’ubukungu. Ibihugu bikwiye kwita ku bibazo by’abagore cyane cyane ubucuruzi muri uru rugendo rwo kwishyira hamwe.”

Ubusanzwe ubucuruzi bwambukiranya imipaka butarengeje ibihumbi bibiri by’amadorali ntibugomba gusoreshwa, Dr. Anne Itto Leonardo agasaba abagore mu gihe baba bahuye n’inzitizi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka kwiyambaza akanama kashyiriweho abagore muri EALA bagafashwa.

Dr. Anne Itto Leonardo agashimangirako ubucuruzi buciriritse bukorwa n’abagore bugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango.

Yagize ati “Tuzi ko hafi 90% by’amafaranga akorerwa n’abagore mu bucuruzi ahita ajya mu miryango, niyo agura ibyo kurya, niyo ajya kwishyura amafaranga y’ishuri ku bana, akagura inkweto, ahita ajya mu iterambere n’imibereho myiza y’umuryango. Ibihugu bikwiye gukora cyane mu rwego rwo gufasha ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ntitubone abagore bahagarika gukora ubu bucuruzi ahubwo babasha kubukora nta nkomyi.”

Ibi bishimangirwa na Hon Kimbisa Adam Omar, umudepite muri EALA uhagarariye Tanzania wemeza ko amafaranga y’umugabo usanga ayatagaguza mu bidafite umumaro nk’inzoga ariko umugore ugasanga amafaranga yungukiye muri ubu bucuruzi ateza imbere umuryango.

Ati “Twibuke ko abacuruzi beza ari abagore, gufasha umugore ni ugufasha umuryango, ariko gufasha umugabo agifata amafaranga ahita ajya kwinywera inzoga, akajya kuyaha abandi bagore ariko umugore we ntaho ajya kuyatagaguza.”

Hon Kimbisa Adam Omar avuga ko abadepite ba EALA bafite inshingano zikomeye zo gufasha ibihugu gushyiraho amategeko yorohereza abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ibi bikajyana no gukuraho amategeko akigaragara muri bimwe mu bihugu atuma abagore batitabira ubu bucuruzi ndetse n’abandi bose.

Mu Rwanda abagore bakora ubucuruzi buciriritse ku mipaka itandukanye bagiye bafashwa mu bucuruzi bwabo, ni mugihe bamwe bari bagiye bagaragaza ko bagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyatumye bamwe igishoro barakiriye.

Gusa haracyari ibibazo bitandukanye bituma abagore baturiye imipaka badakora ubu bucuruzi uko bikwiye, harimo ibibazo bw’umutekano muke no kutumvikana ku bihugu byo mu Karere.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Abadepite ba EALA bagiye kwigira urwenya kabisa! Amategeko y’ubucuruzi agiye kujya aba ay’abagore se naho abagabo atabareba? Itegeko nyalyo kandi liboneye ntirireba umuntu cyanga agatsiko. La loi est impersonnelle. Ikidindiza ubucuruzi mwakomojeho kandi gikwiye kwitabwaho ni ubwumvikane buke hagati ya za Leta (ibihugu) ari nacyo kigiye gusenya uriya mulyango. Hari ngo abiteguye kuzategeka uriya mulyango umunsi ibihugu byihuje nkuko hari umujenerali wabivuze kuri twitter. Bigaragara ko hari umugambi uhamye wo kwigizayo ibindi bihugu bigafatwa nk’abaje. ngibyo ibizasenya EAC. Aho niho hakwiye amategeko ahamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button