Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye ku izina rya Theo Bosebabireba amaze iminsi arwaje umubyeyi we mu bitaro by’i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Iburasirazuba.
Theo Bosebabireba yatangaje ko Ise umubyara yagiye mu bitaro kuwa 12 Nyakanga 2022 akaba arwaye indwara y’umutima.
Uyu muhanzi na mushiki we nibo barwaje uyu musaza umaze igihe ahanganye n’ibibazo by’indwara y’umutima.
Bosebabireba yagize ati “Ndasaba inkunga y’amasengesho kugira ngo umubyeyi we yoroherwe anakire.”
Uyu muhanzi arwaje umubyeyi we nyuma yo kuva mu giterane gikomeye yaririmbyemo mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
HHhH niwe mubonye urwaye cyane irwinkwavu kuburyo mwamukoho inkuru?
ibinyamakuru byabuze inkuru . mujye muzirikana umumaro w’ibitangazamakuru : ni ukubwira rubanda amakuru abafitiye akamaro , ahuriweho na benshi . kuba umuntu yarwaye mukamufotora mugatangaza inkuru ntabwo ari ubunyamwuga keretse abaye ari umuntu ufite aho ahuriye no kuba uburwayi bwe hari service zarubanda zahagaritse …
Uyu musaza ntabwo ari public figure ku buryo mwamukoraho inkuru ku buzima bwe bwite ..
mumbwire ko bosebabireba koyavuzeko se yamwihakanye izubariva kumanywayihango bahuriyehe mumbwire ibindi zizanyuma
Gusa ubwenge bwanyu mufite nibucye cyane! Mumwandikaho kuberako ari umubyeyi wa Bosebabireba?
Ntabwo muzi abapfuye Kandi banarembye! Ko mutabavuze?