Perezida wa Ukraine yashinje Uburusiya gutegura ibitero by’igihe kirekire hifashishijwe indege zitagira abapilote mu rwego rwo guhungabanya igihugu cye, ibirgo bije nyuma y’uko ingabo za Ukraine zigambye kwica abasirikare 400 b’Uburusiya.
Volodymyr Zelensky yavuze ko amakuru yahawe n’inzego z’ubutasi yemeza ko Uburusiya bwateguye ibitero bya Drones zakorewe muri Iran.
Ibi birego bije nyuma yaho Ukraine yigambye ko yateye ibisasu bigahitana abasirikare magana b’Abarusiya bari mu gace kitwa Donbas.
Uburusiya bwavuze ko icyo gitero cy’ingabo za Ukraine cyahitanye abasirikare babwo 63.
Ukraine yavuze ko yarashe ibisasu bya misile mu gace ka Donetsk, bihitana abasirikare 400 b’Uburusiya.
Nta ruhande rwigenga ruremeza iyi mibare, gusa Uburusiya bwavuze ko abasirikare 63 ari bo bapfuye.
Igitero cyo ku Cyumweru, ingabo za Ukraine zarashe inzu iri mu mujyi wa Makiivka yarimo abasirikare benshi b’Uburusiya
Uburusiya bwavuze kuri uyu wa Mbere binyujijwe muri Minisiteri y’ingabo ko igisirikare cya Ukraine cyakoresheje intwaro zakorewe muri America zitwa Himars zirasa inzu yarimo abasirikare b’Abarusiya.
Itangazo rivuga ko misile ebyiri zashanyujwe zitaragera kuri iyo nzu.
Uwitwa Igor Girkin, wandika ashyigikiye Uburusiya yavuze ko abasirikare amagana bishwe abanda benshi barakomereka, nubwo nta mibare yatanze.
Yavuze ko inzu yarimo abasirikare b’Uburusiya yashyizwe hasi yose.
Girkin yavuze ko abasirikare barashwe ari aboherejwe ku rugamba, ndetse ko ububiko bw’intwaro zabo bwari muri iyo nzu nabwo bwarashweho burasenywa.
Ubusanzwe BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ari gake Uburusiya bwemera imibare y’abasirikare bwatakarije ku rugamba, bika ari ubwa mbere bwemeye ko hapfuye abantu benshi kuriya.
BBC
UMUSEKE.RW
Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY (a.k.a. Dr Doomsday) wahoze ari Minister of Defense wa America na General Mark Milley utegeka ingabo za Amerika zose (Chairman of the Joint Chiefs of Staff),bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,izabatanga itwike intwaro zose z’intambara.Kandi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba wegereje,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi bifite ubukana kurusha ibyali bisanzwe.
Ncuti;
Isi yaremwe N’IMANA rero si ikibumbano cy’umuntu: ntawayisenya.. twe twapfa ariko isi ni ISI.