AmahangaInkuru Nyamukuru

Uko Ndayishimye yatsinze shitani washatse guhirika ubutegetsi

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye Evariste aherutse gutangaza uburyo amasengesho yo kwisonzesha iminsi icyenda yamufashije gutahura shitani yari igiye guhirika ubutegetsi no guteza akaga u Burundi.

Perezida w’uBurundi Evariste Ndayishimiye avuga ko Imana yamurinze shitani yashatse guhirika ubutegetsi muri 2022

Iyi Shitani ngo yari yihishe mu mwizerwa w’ubutegetsi ku buryo iyo adafata ingingo ikomeye yo gusenga yiyirije ubusa atari gupfa avumbuye icyo yise “umwuka mubi” wari ugiye kugusha u Burundi mu manga.

Perezida Ndayishimiye avuga ko umwaka wa 2022 wabaye uwo guhangana n’inkozi z’ibibi zifite inyota y’ubutegetsi ku kiguzi icyo aricyo cyose.

Ubwo yari afashwe ku gakanu n’urusobe rw’uko yakwigobotora itsinda ry’umwijima ryashatse kumukura ku ntebe iruta izindi mu Burundi, ngo yahisemo kubwira umugore we kwifatanya mu masengesho y’iminsi icyenda.

Ati ” Ku munsi ugira gatatu narasenze ndi mu biro biranga kugera aho numva inkomezi nk’umva koko meze nk’uwajegeye, ndasohoka ndavuga ngo ngiye gukorera mu rugo, nkinjira mu modoka nta n’iminota ibiri ndagenda nibwo numvise ikintu kimeze nk’ijwi ngo gira uku.”

Akomeza agira ati ” Mu mwanya muto mbona Imana iruguruye n’ababikoze abo shitani yakoreyemo n’uwari wihishe shitani niwe wamugaragaje, arigaragaza kubwe, neza.”

Perezida NEVA yabwiye abitabiriye amasengesho yo gusabira u Burundi mu mpera z’umwaka wa 2022, ko ubwo yari asumbirijwe n’uruhuri rw’ibibazo yabonye ko u Burundi buri kumwe n’Imana.

Yavuze ko hari abantu babanye mu buzima bw’ishyamba bamubona ari imbere ku butegetsi bakamusuzugura bakavuga ngo “Kariya ka NEVA, akakugaya akabona ko ariwe byose byavaho, umuntu ukuyoboye ntukamusuzugure ngo ugiye kwikorera ibyawe cyane cyane iyo asenga.”

Avuga ko abo bose bifuza kumugirira nabi mu gihe badasenga Imana asenga bazahura n’akaga kuko imurinda imishibuka yose bamutega.

Umukuru w’igihugu avuga ko abantu b’inkozi z’ikibi bifuza guhagarika urugendo batangiye rwo kubaka u Burundi buri munyagihugu yishimira.

Mu buryo bw’amarenga, agaragaza ko ubwo yahagarikaga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe Gen Alain Guillaume Bunyoni n’itsinda ry’abo bari basangiye umugambi wo guhirika ubutegetsi, isinzi ry’Abarundi ryakinnye amatavu kubera umunezero udasanzwe.

Ati ” Isengesho rero rirakomeye cyane, nabonye ko Imana ariyo ibikora, n’ukora ikintu gikomeye cyane ukabona abantu bose bagikomeye amashyi, uzamenya ko ari icy’Imana, nta shitani iba irimo.”

Akomeza agira ati “Ubonye Abadepite n’Abasenateri bakavuga ngo ibi tubihuriyeho turabyemeje twese, ujye umenya ko atari icyabo ari icy’Imana.”

Asaba Abarundi bose kwizera Imana kuko igihugu cyabo cyahawe umugisha kugera naho agirirwa icyizere cyo kuyobora abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 7

  1. Urakoze cyaneee kuvuga IMANA nange ndabizi ko uburundi bufite IMANA pe harumugabo witwa chri ndikumana kuri youtube arasenga aho turi hose tugakira .

  2. Yego rwose Nyakubahwa mukuru wigihugu gusenga imana ubikuye kumutima niyo ntwaro iruta izindi zose imana ikomeze iguhe umugisha kandi ikomeze ikurinde

  3. Wow! Umukuru w’igihugu ,urata akanahamya imbaraga z’Uwiteka usumba byose! I like that for sure👍Uwiteka akomeza akurinde ugwize ubwenge bwo kuyobora ubwoko bw’Imana, Uwiteka arinde #Burundi n’abarundi bose. Livelong #Africa united#East African countries, #our Presidents and all our leaders🇷🇼🇧🇮😍

  4. none se Jeva wibaza ko abo wakuyeho badasenga cg se ko bo Imana itababwira. ivugire ibyo ushaka. ariko fungura uwo mukenyezi wumunyamakuru kuko ararengana pee.

  5. Uburundi burahirwa kuko bufite abayobozi Bazi neza ko kwiringira Imana aribyo nyambere cngz nyakubahwa komereza aho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button