*Fazil Harerimana “ngo yari kwishima iyo indege ya Congo iraswa ikagwa hasi”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yabwiye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite uko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze, akaba yavuze ko kuri Congo Kinshasa utameze neza.
Mu biganiro byamaze umwanya, ndetse Abadepite bamwe bagatanga ibitekerezo uko babona ibintu, abandi bakabaza ibibazo, Minisitiri Biruta yavuze ko Congo itagaragaza ubushake bwo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke. Yavuze imizi yacyo ko ifitanye isano n’Abakoloni b’Ababiligi.
Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Hon Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko ashyigikiye uko u Rwanda ruri kwitwara mu kibazo cya Congo, gusa ngo yababajwe no kuba indege ya Congo iheruka guhabwa ubutumwa ubwo yavogeraga ikirere cy’u Rwanda, itahanuwe ngo ijye ku butaka.
Yagize ati “Ubwo ndi gushimira nagira ngo nanashimire ubuyobozi bw’igihugu cyacu ku micungire myiza bafite kuri iki kibazo umuturanyi mubi aduteye.
Ariko na none nshimire by’umwihariko ingabo z’igihugu cyacu, RDF, kuko ndibuka ko tukiri abana batwigisha ubutwari no kutihanganira ikibi, hari igihe batwerekaga umurongo, bagaca umurongo ngo iyi ni rengarenga, ugashyiraho uwakabiri ngo iyi ni renga nkumene.
Ubwo rero ubwo barenze uwo wa kabiri bagakora agakorwa, ko kumena, nubwo jyewe kanshimishize ariko si cyane kuko nifuzaga ko bakora ibirenzeho, kikagwa aho ngaho tukababwira ngo twakimenaguye rwose. Narishimye ariko ndavuga ngo ni ya rengarenga ya mbere, ariko iya kabiri izaba renga nkumene.”
Hon Mussa Fazil Harerimana yavuze ko hakwiye kujyaho Komisiyo yo gucukumbura niba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda hari ingabo za Zaire (ni Congo ya none), niba nta sano bifitanye n’ingengabitekerezo iriho ubu muri Congo, yo kwanga Abanyarwanda by’ “umwihariko Abatutsi”.
Yavuze ko hari benshi mu bayobozi ba FDLR bagiye bapfira ku rugamba ku butaka bwa Congo, ndetse n’abafatwa, akibaza niba Congo ivuga ko ari abo u Rwanda rufata rugatereka aho.
Ku kibazo cy’Umudepite wabajije Minisitiri Vincent Biruta, kugira icyo avuga ku kuba Congo ivuga ko izahora ku ndege yayo yangiritse nyuma yo kuraswaho, Biruta yavuze ko “u Rwanda rutegereje.”
Ati “Kuvuga ko bagiye kwihorera, ibyo bavuze hashize iminsi, turategereje. Abavuga ko bagiye kuza bakagera i Kigali, bakagira bate, ibyo tuzabireba, nibaza bazakirwa uko bazaba baje.”
Umubano w’u Rwanda na Congo uri ku rwego rwa nyuma rwo hasi, Congo yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda ku butaka bwayo, Vincent Karega ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23.
U Rwanda rushinja Congo gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ruvuga ko ugizwe n’abakoze Jenoside mu Rwanda, gushyira abacanshuro hafi y’ubutaka bwarwo, kuruharabika mu mahanga, no guhohotera no kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Amahanga akomeje gukomakoma ngo iki kibazo kitazagera kure, aho hari ibiganiro by’i Luanda muri Angola n’i Nairobi bigamije gushaka umuti kuri iki kibazo, ariko u Rwanda rushinja Congo kuvunira ibiti mu matwi ku myanzuro iba yafashwe ntiyubahirizwe.
“Ingamba zafashwe”, RDF yarashe ku ndege y’intambara ya Congo (Video)
UMUSEKE.RW
igitekerezo