AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Uhuru Kenyatta yerekeje i Kinshasa mu rwego rwo gushakira amahoro akarere

Kuri iki Cyumweru, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Uhuru Kenyatta, wayoboye Kenya, akaba n’umuhuza mu biganiro bihuza Abanye-Congo.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Uhuru Kenyatta

Ukuru Kenyatta wagenwe nk’umuhuza n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, ari mu nzira yo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.

Mu biganiro bye na Perezida Tshisekedi, bagarutse ku biganiro bya gatatu bizabera i Nairobi muri iki cyumweru kije, aho Guverinoma ya Congo izaganira n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya.

Ibiganiro by’aba bayobozi byanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa EAC, Dr. Peter Mutuku Mathuki.

Nyuma intumwa za Perezida Tshisekedi, zajyanye na Uhuru Kenyatta zagiye ku cyicaro cy’ingabo za UN zishinzwe gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, MONUSCO bagirana ibiganiro birambuye n’abahagarariye Intara za Ituri na Kivu ya Ruguru ya Kivu y’Amajyepfo zugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Ibi biganiro bya Uhuru Kenyatta na Perezida Tshisekedi, itangazo ryasohowe n’Umuryango wa EAC, rivuga ko bizakomeza kuri uyu wa Mbere, ndetse bikazitabirwa na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari na we uyoboye uyu muryango.

Hari hashize igihe gito, mu nama yabereye mu Misiri, Abakuru b’Ibihugu bya EAC bahuye baganira ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Ba Perezida 4 b’ibihugu bya EAC bashashe inzobe ku mutekano mucye muri Congo

Ubwo Uhuru Kenyatta yari ageze ku kibuga cy’indege cya N’djili, i Kinshasa

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button