Imyidagaduro

Ubwiza bwa Manager w’umuhanzi Marchal Ujeku bagiye kurushinga – Amafoto

Umuhanzi Marchal Ujeku ukomoka ku kirwa cya Nkombo agiye kurushinga n’umukobwa witwa Isabelle Giramata usanzwe ari umujyanama we haba mu muziki no mu bindi bikorwa bafatanyije.

Marchal Ujeku na Isabelle bagiye kurushinga

Ujeku ni umuhanzi wahisemo guhesha ikuzo ururimi rw’aho akomoka ku Nkombo ruzwi nk’amashi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Bombole Bombole”, “Bikongole’’ na “Kuch Kuch Hota Hai” y’igihinde n’izindi.

Ubukwe bw’uyu muhanzi butegenyijwe ku wa 18 Gashyantare 2023, buzabera I Rusizi kuri Hotel Vive, mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizabera Paroisse Cathédrale ya Cyangugu.

Isabelle Giramata ni umukobwa w’imyaka 24, yatangiye gukundana na Marchal Ujeku mu 2014. Ni umucuruzi akaba n’umujyanama w’uyu muhanzi mu mishinga afite itandukanye irimo umuziki, ubwubatsi n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Marshal avuga ko nyuma y’ubukwe bazakomeza gutura ku Nkombo aho bafite ibikorwa bitandukanye birimo ubworozi, Uburobyi, ubuhinzi n ‘inganda ziciriritse.

Gusa kubera ibikorwa bafite i Kigali na Nyagatare bazajya bahagera kenshi dore ko bafite urugo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Uburanga bwa Giramata Isabelle ugiye kuzarushinga n’umuhanzi Marchal Ujeku

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button