Muri Loni, Ubushinwa bwasabye ko imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo irambika intwaro hasi nta yandi mananiza.
Byatangajwe kuri iki cyumweru, tariki 2 Ukwakira mu itangazo rigaragaza ko Ubushinwa bushyigikiye ibikorwa bya Leta ya Kinshasa bwo kugarukana amahoro n’umutekano muri kiriya gihugu.
Ubushinwa bwagaragaje kandi ko bwiteguye kugira uruhare mu biganiro bya politiki hagati ya Leta n’imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro ndetse ko biteguye no gufasha ibyo kugarura amahoro no kwambura intwaro ku ngufu imitwe izinangira.
Iri tangazo rigenewe abanyamakuru ryanditswe mu gihe cyo gusuzuma raporo ya nyuma y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ku kibazo cya DRC.
Ambasaderi Dai Bing, Intumwa ihoraho yungirije y’Ubushinwa muri Loni yamaganye iyongerekana ry’ihohoterwa ryabaye mu burasirazuba bwa DRC, anashimangira ko umutekano, ari cyo kintu cy’ibanze gikenewe kuruta ibindi.
Ambasaderi Dai Bing yavuze ko imitwe yitwaje intwaro nka M23 yateje akaga muri RD Congo ituma abaturage barenga miliyoni bava mu byabo.
Yagize ati “Ubushinwa bushyigikiye DRC mu bikorwa byayo bya gisirikare byo kurwanya ibikorwa by’urugomo, bikorwa ku bufatanye na MONUSCO n’ibihugu byo mu karere.”
Yashimangiye ko kubungabunga umutekano n’ibiganiro bya politiki ari ishingiro ry’amahoro n’iterambere muri RD Congo.
Ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kugaragaza uruhande bihagazeho ku ntambara yabaye akarande mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko ku guhangana kw’ingabo za Leta n’umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Bunagana n’utundi duce.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ariko China izi neza ko intambara zidakemura ibibazo.Yibuke ko Amerika iyisaba kureka gufata Taiwan ku ngufu.Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.
Nemeranya nawe yuko mta ma limwe intambara irangira idahitanye abantu, cyane cyane hagapfa ab’inzirakarengane. Gusa hari abishimira ko abantu bapfa. Hari uwavuzeko atishimira ko intambara zarangira ngo yaba abuze ikiraka. Aho gushyirwa ku ruhande ahubwo yaragororewe! Abanyarwanda rero dusigaranye icyasha cya bagashozantambara mu karere! Intambara yashojwe n’ingabo z’Urwanda muri 1996 muri Kongo niyo nyirabayazana y’ibibazo byose akarere gafite ubu. Aho bigeze rero numva dukwiye guhagurukira limwe tukanga intambara n’ibyayo byose. Ntacyo twasaruye uretse urupfu n’urwango.