Iyi raporo igaragaza ko uRwanda rufite amanota ya 51% ruvuye kuri 53% rwariho umwaka ushize, mu gihe mu mwaka wa 2020 rwari rufite 54%.
Mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwari ku mwanya wa 52 ku Isi ariko ubu ruri ku mwanya wa 54.
Ubu bushakashatsi buzwi nka CPI 2022 Corruptions Perception Index 2022, bwamuritswe kuri uyu 31 Mutarama 2023, bugaragaza ko u Rwanda ruza ku isonga mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu guhangana na ruswa.
Mu isesengurwa ryakozwe mu nzego za leta z’ibihugu 180 byo ku Isi yose harebwa uko ruswa ihagaze, ruza ku mwanya wa kane ku mugabane wa Afurika nyuma y’ibihugu bya Sychelle 70%, Botswana ,Cape verde byombi bifite 60%.
Mu byibanzweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo kureba ruswa nto mu nzego n’ibigo bya leta, gukoresha umwanya wahawe mu nyungu zawe bwite ,icyenewabo n’ibindi.
Mu bihugu 180 byakorewemo ubushakashatsi ku Isi hose, Denmark niyo yaje ku mwanya wa mbere mu kuba igihugu kitarangwamo ruswa ku kigero cyo hejuru aho ifite amanota 90% ndetse na Finland ifite amanota 87%.
Muri rusange iyi raporo igaragaza ko ruswa mu nzego za Leta ikirimo muri Afurika, aho iri ku kigero cya 32 %.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
byo byo ni ukuri pee. nta kuntu u Rwanda rutasubira inyuma mu kurwanya ruswa.
ariko se mbwira nk’ukuntu ubugenzuzi bwinkiko ubukuraho igikurankota nka KARIWABO ukahashyira …
Niba RNP irwanira kuba umugenzacyaha, umushinjacyaha n’umucamanza hanyuma inteko ikabiha umugisha byo mubona bitazagarura indi ruswa>
Niba uko umuntu afunzwe, benewabo bahita biruka inyuma y’umugenzacyaha, umushinacyaha n’umucamanza kugirango afungurwe kandi inzego zikabireberera.
ubundi umuntu wese uketsweho ruswa yagombaga guhita ahagarikwa ku kazi.
abakekwa bahora bavugwa ni benshi ariko bahora bongezwa amagarade.
plz, kwimakaza ruswa ni ugusenya igihugu.
Hari riswa nyinshi cyane n’akarengane muri Traffic police no mu bashinzwe ibizamini byo gutwara imodoka