Umutoza mukuru w’iki y’Igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps yatangaje abakinnyi ikipe izifashisha mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.
Ni urutonde rutagaragaraho abakinnyi barimo Paul Pogba, N’Golo Kanté, Mike Maignan, Ferland Mendy n’abandi bakinnyi bakomeye ba Les Bleus.
Abakinnyi 25 bahamagawe:
Abanyezamu [3]: Alphonse Areola, Hugo Lloris, Steve Mandanda.
Ba myugariro [9]: Lucas Hernandez, Théo Hernandez, Presnel Kimpembe, Ibrahima Konaté, Jules Koundé, Benjamin Pavard, William Saliba, Dayot Upamecano, Rafael Varane.
Abakina hagati [6]: Youssouf Fofana, Éduardo Camavinga, Mattéo Guendouzi, Adrien Rabiot, Aurélien Tchouaméni, Jordan Veretout.
Abataha izamu [7]: Karim Benzema, Kingsley Coman, Ousmane Dembélé, Antoine Griezmann, Olivier Giroud, Kylian Mbappé, Christopher Nkunku.
Mu bakinnyi begukanye igikombe cy’Isi giheruka bari kumwe n’u Bufaransa, abagera kuri 12 bose nta barimo kubera impamvu z’imvune kuri bamwe abandi bakaba badahagaze neza mu makipe bakinira.
Igikombe cy’Isi kirabura iminsi icumi gusa ngo gitangire, kuko kizatangira tariki 20 Ugushyingo 2022.
UMUSEKE.RW