Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububligi, unashinzwe imirimo y’Ubumwe bw’Uburayi n’ubucuruzi mpuzamahanga, Hadja Lahhib, yatangaje ko kuwa 31 Ukwakira 2022, yahamagaye kuri telefoni mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, baganira ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja uRwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu rutahwemye kugaragaza ko ari ibinyoma.
Mu butumwa bwe yavuze ko “Dr Biruta Vincent, baganiriye ku kibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo, u Bubiligi bwasabye umutwe wa M23 kurekera kurwana ako kanya ndetse ukanarekura muri tumwe mu duce yafashe kandi hakabaho inzira y’ibiganiro nk’uko byemejwe i Luanda na Nairobi.”
Minisitiri Hadja Lahhib, yasabye “u Rwanda gutanga umusanzu n’uburyo bwose bushoboka rukumvisha M23 ko ikwiye guhagarika imirwano no kurekura uduce yigaruriye.”
Uyu mutegetsi yavuze ko abasivile bari kugirwaho n’ingaruka n’iyo mirwano kandi ko hari umubare mwinshi w’abamaze kuvanwa mu byabo.
Ububiligi busaba ko abaturage bagizweho n’ingaruka bahabwa uburenganzira ndetse ko amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu yubahirizwa, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO zikarinda abasivile.
Minisitiri Hadja Lahhib yavuze ko u Bubiligi bunenga bwivuye inyuma amagambo y’urwango n’ihohotera ribakorerwa ,basaba ko imbwirwaruhame zishishikariza urwango mu baturage zihagarara.
Umuryango w’Ubumwe bw‘u Burayi uheruka gusaba ko amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya M23 na Leta ya Congo ashyirwa mu bikorwa kuko ari yo nzira yonyine ishoboka.
Uyu muryango nawo wahamagariye umutwe wa M23 kurekura uduce wafashe ndetse isaba n’indi mitwe yose igaragara mu Burasirazuba bwa Congo kurambika intwaro hasi.
Bisa nkaho amahanga yahagurukiye umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo nubwo Congo yo ikomeje kubyegeka ku Rwanda.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Yagakwiye kunvisha reta ya Congo ikicara ku meza Amwe na M23 nkabavandimwe bakikemurira ikibazo nka ba Congoman ibyo nibyo byonyine bizazana amahoro (Home grown solution).naho kubivangamo Leta za mahanga ntagisubizo kirambye bizatanga.
Niba yasabye M 23 guhagarika imirwano kuri Twitter ntakigenda,najye mubirindiro byabo abibasabe imbonankubone!
Ikibazo gikomeye nk’iki ntikivugirwa kuri TWITTER. Nafate agakoni k’abakobwa, abwire TSISEKEDI na benewabo, bubahirize amasezerano bagiranye n’iyo M23. Basinye basinziriye SE?
Yongere kandi abibutse ko abo barimo kwamagana, bafite uburenganzira busesuye bungana n’ubwo abandi banyecongo; Bumve ko aho barimo birukanwa, ari ubutaka bw’abasekuruza babo. Nibanga kumva, abibutse ko buriya butaka, DRC yabubonye, iguhu cye , aribwo BUBILIGI BWA LEOPOLD II, umwami wabo w’icyo gihe, abwambuye U RWANDA mu nama yahuje ibihangange ku isi by’icyo gihe(ABAMI) yabere I BERLIN taliki ya 26/2/1885. Abumvishe ko niba bakomeje gutoteza ababa bantu, hazatumizwa indi nama IGITARAGANYA , maze amasezerano agasubirwamo, kuko uwasinye niwe usinyura. Wirukana umugabo cyera ukamumara ubwoba.
Ababiligi nibo ba mbere bakwiye kubazwa amacakubiri bateye mu bihugu bakolonije, bakagira nuruhare mu gukemura
amakimbirane aharangwa, urwango ruri hagati yabaturage batuye RDC, BURUNDI , RWANDA nibo babishimangiye barangije
bacamo ibice ibihugu basiga abaturage ku mpande zombi zbihugu bihana i mbibi, bagenda badakemuye ibibazo nubu ingaruka
ziracyadukurikirana, nibabanze bemeze ko abantu bavuga i kinmyarwanda bose bari mu bihugu bybiyaga bigari bose atarabanyarwanda
hakurikireho ibarura rusange ryabo bantu nibihugu byabo , kandi ubu biravugwa ko abavuga ururimi rwikinyarwanda bamaze kuba miliyoni 60 mu karere kose…..ibya M23, BITIRIRA U Rwanda ntibizabuza isano dufitanye na bene wacu bose aho bari bageze kubwamateka, ntabwo isura yumurtu ivuga igihugu ukomokamo nkuko abaswa babanyekongo babyitiranya bagendegeye kuri ideologie rutwitsi yigishijwe ikanashyirwa mubikorwa ninterahamwe zo mu RWANDA arizo zahindutse FDLR yidegembya muri RDC
M23 nabanyeCongo asaba u Rwanda kubabwira guhagarika imirwano se u Rwanda nirwo rubategeka !!ahubwo nibasabe Leta ya Congo bumvikane ataribyo niyo haza ingabo zivuyehe ntiziteze kuzabakura hariya icyo birengagiza nuko ali iwabo ababiligi bo. ntibakavuge ubusa ibibazo byose biri Congo u Burundi u Rwanda nibo babiteye amacakubiri ubugome ubwicanyi abo nibo babizanye