Andi makuruInkuru Nyamukuru

Twembi dukeneye amahoro Congo n’u Rwanda tuyahane- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko hakenewe ubushake bwa Politiki mu gucyemura ibibazo by’umutekano mucye ugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ibihugu byombi bikeneye amahoro kandi ko ari ngombwa kuyahana.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro ari kugirana na RBA

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, mu kiganiro yagiranye na RBA. Ni ikiganiro cyahuriranye n’isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 28.

Hashize iminsi mu Burasirazuba bwa Congo hadutse intambara nshya ihuje umutwe w’inyeshyamba za M23 ndetse n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

FARDC ishinja M23 kuyishozaho intambara, mu gihe M23 na yo iyishinja kugira uruhare mu mu bwicanyi bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Perezida Kagame agaruka ku mubano w’u Rwanda na Congo, yavuze ko ibihugu  byombi bisangiye amateka bityo ko hakenewe gushaka amahoro nk’igisubizo kirambye ndetse ko hakenewe ubushake bwa Politiki.

Yavuze ko ibibazo bya Congo byaganiriweho hagati ye na Perezida Félix Tshisekedi akijya ku butegetsi, ndetse na mbere yaho ngo ubwo inyeshyamba za M23 zatsindwaga muri 2013 habayeho ibiganiro byo kubasubiza mu buzima busanzwe, ibyo kwambura intwaro inyeshyamba za FDLR ariko byose nta cyakozwe.

Mu bihe byavuba nibwo FDLR n’ingabo za Congo na MONUSCO byafatanyije kurwanya inyeshyamba za M23 kandi MONUSCO ibizi ko FDLR iri gufatanya n’ingabo za Leta ya Congo, mu gihe iyo FDLR yakabaye yarambuwe intwaro ababishaka bagataha mu Rwanda.

Aha niho Perezida Paul Kagame avuga ko atumva uburyo Perezida Félix Tshisekedi  yahindukiye akavuga amagambo ashinja u Rwanda kandi azi neza umuzi w’ikibazo.

Perezida Kagame ati “Congo ifite ibibazo byayo igomba gukemura natwe dufite ibyacu tugomba gukemura, nk’ibihugu byigenga, nta wivanze mu by’undi ahubwo mu gukorana, aho twahisemo gukorana. Ariko ntabwo byakwemerwa, nta narimwe bizaba ko FDLR, umutwe w’abajenosideri wahabwa intwaro ngo utere u Rwanda.”

Izi nyeshyamba zinyuze mu Birunga mu mwaka wa 2019, Perezida Paul Kagame yibukije ko zagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda, mu Kinigi, ariko ziza gutsindwa n’ingabo z’u Rwanda.

Ubundi ingabo za Congo zarashe mu Rwanda hapfa abantu ndetse hagira ibyangirika.

Perezida Kagame ati “Turavuga ngo twese dukeneye amahoro, kandi dukeneye amahoro twembi, hakenewe amahoro mu Rwanda, hakenewe amahoro muri DR.Congo, bityo tugomba guhana amahoro, bityo ntibizemerwa na rimwe ko FDLR izafashwa kuza mu Rwanda cyangwa kururasaho ikica abaturage bacu, ntabwo twigeze tubikorera Congo.”

Ikindi Perezida Paul Kagame yasabye Congo ni ugukemura mu buryo bwa politiki ibibazo by’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko yifuriza ibyiza u Rwanda kimwe na Congo, ariko ngo ibyiza iyo bitaje we ategura ko habaho n’ibibi.

Ati “Ndifuriza ibyiza twembi, Congo n’u Rwanda, ariko ibyiza iyo bitaje kenshi uzambona niteguye n’ikibi, iyo ni yo nzira ya mbere mbyakiramo, nitegura ikibi ariko nifuza icyiza, kandi ndabivuze ko nifuriza Congo ibyiza nk’uko mbyifuza, nk’uko mbyifuriza igihugu cyangwa, ariko na none nta muti w’ubufindo (magic solution) uhari kuri jye urenze kugaragaza ukuri, kandi barakumva. Ukuri kwaragaragajwe igisigaye ni twese turi mu kibazo, yaba Abanyarwanda, Abanyekongo, abanyamahanga bafite aho bahurira n’ikibazo yenda kugendera ku kuri bakareba inzira nziza yo gushaka igisubizo bagendeye ku kuri, atari uko abantu bihimbira ukuri kwabo, bakeka ko hari igisubizo bazemeza uru ruhande cyangwa ruriya, iyo ni yo nzira nta yindi nzira.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko  Congo igaragaje ubushake bwa Politiki mu gucyemura ibi bibazo cyaba igisubizo kirambye.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo hari abanye-Congo bavuga ikinyarwanda ariko ubwabo bitabakuraho kuba ari Abanye-Congo.

Yagize ati “Ni gute  babaye abaturage ba Congo, ntibishobora kuryozwa Congo kandi ntibyanaryozwa u Rwanda.”

Usibye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bindi bice by’igihugu hakomeje kugaragara ihohoterwa n’ivangura rikorerwa abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ibi bitizwa umurindi n’imvugo za bamwe mu banyapolitiki n’abashinzwe umutekano.

M23 igaragaza ko yifuza amahoro arambye mu gihe Leta ya Congo yakumvikana na yo bakajya ku meza y’ibiganiro, ariko Leta ya Kinshasa ntibikozwa ifata uwo mutwe nk’uwiterabwoba igashinja u Rwanda kuwutera inkunga.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Nibyo koko,nta muntu utifuza amahoro.Nyamara usanga ahantu henshi ku isi nta mahoro ahari.Reba intambara muli Ukraine,Somalia,DRC,Yemen,Mali,etc…Ibihugu byose bikoresha Defense Budget ingana na 2 Trillions USD mu byerekeye kurwana.Abantu bamaze guhitanwa n’intambara kuva isi yabaho,bagera kuli 1 billion (milliard).Amaherezo azaba ayahe?Nkuko ijambo ry’imana rivuga,ku munsi w’imperuka,Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Nicyo cyonyine kizazana amahoro ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button