ImikinoInkuru Nyamukuru

Sugira Ernest yabonye ikipe muri Syria

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Sugira Ernest yerekeje gukina muri Al Wadga SC yo muri Syria.

Al Wadga SC yahaye ikaze Sugira Ernest

Nyuma yo gusoza amasezerano muri AS Kigali FC, ntabwo ubuyobozi bwigeze bwifuza kugumana na rutahizamu Sugira Ernest utaragiriyemo ibihe byiza.

Uyu musore w’imyaka 30 amahitamo ye yamwerekeje mu gihugu cya Syria mu ikipe ya Al Wadga SC ikina mu cyiciro cya Mbere.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya Al Wadga SC yahaye ikaze Sugira.

Iti “Urisanga Ernest Sugira.”

Uyu rutahizamu yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Mu mwaka umwe yari amaze muri AS Kigali, uyu rutahizamu yagowe n’imvune yagiye agira, cyane mu isozwa rya shampiyona atabonyemo imikino myinshi yo gukina.

Sugira yakiniye amakipe arimo AS Muhanga y’iwabo, APR FC, Rayon Sports, AS Kigali yakiniye inshuro ebyiri zitandukanye na AS Vita Club yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Al Wadga SC ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Syria

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. please! mujye mubanza mucishemo amaso kenshi munkuru mugiye kw uploadinga, Kuko harimo amafuti menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button