Inkuru NyamukuruUbuzima
Izikunzwe

Sobanukirwa neza uburyo bugezweho bwo kubyariza umugore mu mazi buri gukoreshwa mu bihugu bitandukanye byateye imbere.

Sobanukirwa neza uburyo bugezweho bwo kubyariza umugore mu mazi buri gukoreshwa mu bihugu bitandukanye byateye imbere.

Bishobora kuba ari bishya mu matwi yawe kumva ko hari uburyo bwo kubyariza abagore mu mazi ashyirwa mu gisa na ‘piscine’ nto, gusa bibaho, ndetse ubushakashatsi bushya bugaragaza ko ubu buryo butekanye.

Ubu buryo buzwi nka ‘water birth’, bukorerwa muri ‘piscine’ yagenewe icyo gikorwa igashyirwamo amazi y’akazuyazi. Bwifashijwa mu bitaro muri bimwe mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere, ndetse umugore akaba yabyariramo afashijwe n’umubyaza cyangwa se undi nk’umuforomo ufite ubumenyi buhagije mu kumwitaho.

Ubu buryo bukoreshwa gusa ku mugore utwite ariko udasanganwe ibindi bibazo by’ubuzima, ndetse mu bihugu bukoreshwamo nka Australia, Amerika, Canada n’ibindi, bikaba byizewe ko bifasha umugore mu kumugabanyiriza uburibwe akumva amerewe neza, bigizwemo uruhare n’ayo mazi y’akazuyazi.

Mu bindi bigenderwaho kugira ngo umuntu yemererwe kubukoresha mu bihugu bwemewemo ni ukuba ari umugore utwite ariko inda ye ifite ibyumweru biri hejuru ya 37, kuba atwite umwana umwe, kuba umwana ari mu nda neza ndetse umutwe we bizwi ko uri hafi y’ibice anyuramo avuka, akanaba afite ibipimo bisanzwe mu nda wenda adafite ibilo bike mu buryo bukabije cyangwa se byinshi cyane, n’ibindi.

Gusa abahanga mu kubyaza abagore muri ubwo buryo bagaragaza ko iyo uzi neza ko hari ikibazo ufite gituma ushidikanya ku kubukoreshwaho utekereza ko hari ingaruka mbi byakugiraho nyuma, ari byiza kubanza kubiganiriza umubyaza uri bugufashe muri urwo rugendo.

Imibare y’abakoresha ubu buryo mu kubyara igenda yiyongera, ndetse imibare y’Ihuriro ry’Ibitaro University Hospitals of Leicester NHS Trust ryo mu Bwongereza rikorana na za Kaminuza, igaragaza ko buri mwaka abana 600,000 (9%by’abavuka) bavuka muri ubwo buryo mu Bwongereza.

Muri icyo gihugu kandi kubyaza ababyeyi muri ubwo buryo byemewe na leta ndetse mu 2007 Ikigo gishinzwe ubuzima, National Institute for Health and Care Excellence (NICE) cyatangaje ko bukwiye kujya bukoreshwa mu kugabanyiriza abagore uburibwe bagira mu gihe cyo kubyara.

Ubu buryo bwo kubyarira muri ‘piscine’ ntibugomba gukoreshwa n’umubyeyi ufite indwara zirimo Agakoko gatera SIDA, indwara zimutera kuva, ndetse n’indwara ya ‘preeclampsia’ yibasira abagore batwite bakagira umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

Inkuru ya The Guardian yo muri Kamena 2024 igaruka ku bushakashatsi bushya buherutse gukorwa ku kuba kubyarira muri ‘piscine’ nta bibazo bitera ku mugore cyangwa umwana, bwagaragaje ko ubu buryo butekanye ndetse butanongera ibyago bishobora kugirwa n’abo bombi muri icyo gihe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button