Uncategorized

Smart Rwanda Urukundo Ltd iragufasha kugura inzu, imodoka, n’ibibanza bidasabye umukomisiyoneri

Umuyobozi w’iyi company, Nelson Ernest Gatarayiha

Smart Rwanda Urukundo limited, ni company ije kugufasha Abanyarwanda kugura inzu, ibibanza, imodoka n’ibindi hatabayeho gusabwa amafaranga y’umurengera na Komisiyoneri.

Umuyobozi w’iyi company, Nelson Ernest Gatarayiha avuga ko yashinzwe tariki 25/06/2022.

Ati “Intego nyamukuru ya Company ni ugufasha abatugana kugura inzu, ubutaka, ikibanza, imodoka n’ibindi badafashijwe n’umukomisiyoneri, guhuza ugura n’ugurisha nta mukomisiyoneri ubari hagati!”

Nelson Ernest Gatarayiha avuga ko baje gutanga umusanzu mu guhagarika amanyanga akorwa mu igura n’igurisha ridakoresheje ikoranabuhanga!

Website ya Smart Rwanda Urukundo limited: www.smarthouses.rw. Ibiro (Office) ya company iri Niboye mu Karere ka Kicukiro hafi na Centre Icyizere.

Gushyiraho icyo wifuza kwamamaza cyangwa kugurisha (inzu, ubutaka, ikibanza, imodoka) cyangwa se gukodesha kimwe mu byavuzwe haruguru ni Frw 12.000 ugashyiramo nomero ubonekaho, abagushaka bakakubona mu buryo bworoshye!

Ayo mafaranga umuntu yishyura ni ayo guhabwa service.

Yishyurwa kuri Momo pay code 051322 ya Smart Rwanda Urukundo limited. Telephone tubonekaho ni (+250) 788573952 ( umuyobozi wa company ) na (+250) 790361643.

Intego y’iyi company, ku Banyarwanda ni: “Gura, kodesha, gurisha hamwe na Smart Rwanda Urukundo limited udahuye n’umukomisiyoneri”.

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Abakomisiyoneri rwose batanga service Kenshi mbi koko iyaba habagaho abantu benshi bakora nka Smart Rwanda Urukundo limited byatanga umusaruro. Nshimiye uyu mugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button