Imikino

Sitting Volleyball: U Rwanda rwatangiye neza mu gikombe cy’Isi

Mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi ya Volleyball y’abafite ubumuga iri kubera mu gihugu cya Bosnie-Hérzegovine, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yatangiye itsinda umukino wa Mbere.

U Rwanda rwatangiye rutsinda mu gikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hatangiye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi muri Sitting Volleyball mu bagore n’abagabo.

Mu bagore, u Rwatangiye rukina na Pologne ndetse ruyitsinda amaseti 3-1. Basaza babo bo batsindwaga na Ukraine amaseti 3-0.

Ubwo u Rwanda rwajyaga guhaguruka rwerekeza muri iyi mikino, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’imikino y’Abafite Ubumuga, bwavuze ko ikiburaje inshinga ari ukuzageza ikipe muri 1/4 cy’irangiza.

U Rwanda ruzakina umukino warwo ejo kuwa Gatandatu.

Biteganyijwe ko iyi mikino izarangira tariki 11 uku kwezi.

Intsinzi yararimbwe karahava!
Ni umukino utagoye u Rwanda mu bagore
Basaza babo ntabwo byari bimeze neza

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button