Mbere yo kwerekeza muri shampiyona y’Isi cya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga azabera muri Bosnie Hérzegovine, amakipe y’igihugu cy’u Rwanda mu mukino wa Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yatangiye umwiherero.
Uyu mwiherero uzabera mu Akarere ka Gisagara, uzasozwa tariki 31 Ukwakira ari nabwo biteganijwe ko bazahita bafata urugendo rwerekeza muri iri rushanwa.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abafite Ubumuga [NPC], Murema Jean Baptiste yavuze ko abakinnyi bose bameze neza nta n’umwe urwaye.
Ati “Bahagaze neza mu rwego rw’ubuzima, nta wigeze arwara usibye umwe mu bakobwa wagize ikibazo akavunika ariko yarabazwe ubu yatangiye gukina. Tugiye gutangira umwiherero bose bameze neza.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari ah’umutoza ho gufasha abakinnyi kuzitwara neza.
Ati “Ni ah’umutoza ho kudufasha kuzahangana n’amakipe tuzahasanga.”
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa, Mukobwankawe Liliane, yahamije ko abakinnyi bose bari mu mwuka mwiza kandi ari bazima ndetse biteguye kujya guhangana.
Ati “Navuga ngo imyitozo imeze neza. Twatangiye dutinze ariko navuga ko ku bakobwa dufite amahirwe yo kuba twari tuvuye gukina i Tokyo mu mikino Paralempike. Tugarutse twahise twitabira shampiyona y’Igihugu yarangiye muri Kamena. Navuga ngo nta gihe kinini twicaye cyangwa twaribagiwe ibyo twigishijwe n’abatoza.”
Umutoza mukuru w’izi kipe zombi, Umunya-Misiri Dr Mossad Rashad, nawe yahamije ko abakinnyi be bose bameze neza kandi imyitozo iri kugenda neza ndetse yizeye ko batazajya muri shampiyona y’Isi bagiye mu butembere gusa.
Ati “Tumaze iminsi mu myitozo kandi buri kimwe kiragenda neza. Nizeye ko tugiye gukora ibyiza muri shampiyona y’Isi.”
Vuningongabo Émile nka kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’abagabo, nawe yunze mu rya Liliane avuga ko batazaba bagiye kureberera gusa ahubwo bagiye guhagararira neza u Rwanda.
Ati “Kugeza uyu munsi twiteguye neza. Twagize shampiyona nziza. Twiteguye neza cyane kandi twagiye mu itsinda ry’amakipe akinika.”
Shampiyona y’Isi biteganyijwe izakinwa guhera tariki 1-11 Ugushyingo uyu mwaka, muri Bosnie Hérzegovine.
Mu baagore, u Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu na Misiri na Brésil. Mu bagabo ho bari mu itsinda rya Kane na Misiri, Ukraine n’u Buholande.
Hanateranye inama yahuje abanyamuryango ba NPC, bemeza ko umwaka w’imikino wa 2022-2023 uzatangira tariki 29 Ukwakira, uzasozwe mu kwezi kwa Gicurasi umwaka utaha.
UMUSEKE.RW