ImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Sinigeze ndota ko nzurira ibirunga nkabona ingagi n’amaso yange – Camila Cabello 

Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Camila Cabello yanejejwe n’ubuzima bw’ingagi zo mu Birunga mu karere ka Musanze, ubwo yazisuraga mu biruhuko bisoza umwaka yagiriye mu Rwanda.

Yasabye buri umwe mu kugira uruhare mu buzima bwiza bw’ingagi

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Camila Cabello yavuze uko yatangajwe n’ubuzima bw’ingagi  nyuma yo kuzisura mu misozi miremire yo mu Rwanda, ashima byimazeyo abagira uruhare mu kubungabunga ibi byiza.

Ati “Sinatekerezaga mu nzozi zange ko umunsi umwe nzatembera imisozi, nkabasha kureba n’amaso Silverback (ingagi y’ikigabo).”

Camila Cabello yashimiye abantu bose bagira uruhare mu kubungabunga ingagi cyane cyane abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga.

Ati “Nakunze cyane iki cyanya n’abantu twahahuriye. Warakoze cyane Bigirimana Francois.”

Uyu muhanzikazi ukunzwe n’abatari bake mu Isi, yavuze ko ari umwe mu banyamahirwe ku isi kuba yaragize amahirwe yo gusura Pariki y’Ibirunga akihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda muri rusange.

Camila Cabello mu ruzinduko rwe mu Rwanda yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, akaba yashimye umuhate, kwihangana  n’ubutwari bw’abanyarwanda nyuma y’amateka bagize akomeye.

Yagize ibihe byo gutembera mu Kinigi, aho ahura n’umunyabugeni Harera Credo Boris wanamuhaye impano yo kumushushanya mu gihe gito bamaranye.

Ku wa 31 Ukuboza 2022 nibwo Camila Cabello yasuye ingagi zo mu birunga mu Kinigi mu Karere ka Musanze, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu ibanga kuko rutigeze rumenyekana mbere y’uko we abitangaza.

Camila Cabello yasuye ingagi mu Kinigi
Camila Cabello yahawe impano n’umunyabugeni w’i Musanze

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button