Imikino

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izakinwa n’amakipe 20

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryatangaje ko shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izakinwa n’amakipe 20 agabanyijemo amatsinda abiri.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izatangira mu Cyumweru gitaha

Nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa Ferwafa n’abahagarariye amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, hemejwe ko Étoile de l’Est FC na Gicumbi FC zizayobora amatsinda abiri azaba arimo amakipe 20 azakina iyi shampiyona.

Nk’uko bigaragara, itsinda rya Mbere ni ryo ririmo amakipe menshi afite intego yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, ari naho bamwe bahera bahamya ko ari ryo rikomeye. Aha harimo Vision FC, Étoile de l’Est FC na AS Muhanga.

Uko shampiyona izakinwa.

Iyi nama yasize hakozwe tombola y’uko amakipe agomba kuba agabanyije mu matsinda abiri [A na B].

Nyuma y’Imikino y’amatsinda, amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda azakina imikino yo gukuranwamo hasigare amakipe 4 azakina iya kamaramapaka [Playoffs].

Buri kipe ihura n’indi, hanyuma amakipe abaye abiri ya mbere hagendewe ku zizaba zagize amanota menshi, ni yo azazamuka mu Cyiciro cya mbere, naho amakipe abiri ya nyuma muri buri tsinda na yo azakina kamarampaka [Playoffs] zo guhatanira kutamanuka mu Cyiciro cyo hasi aho buri kipe izagenda ihura n’indi.

Akanama k’Ubujurire kamaze gusuzuma ubujurire bw’amakipe yajuririye ibyemezo byako, kanzuye ko ubujurire bw’ayo nta shingiro bufite kubera impamvu zasobanuwe.

Miroplast FC na United Stars: Kuko bashingiye ku bimenyetso bishya kandi bitemewe gutangwa mu bujurire hashingiwe ku ngingo ya 8.3.2 y’ Amabwiriza ya Ferwafa agenga itangwa ry’impushya.

Sorwathe FC yo yananiwe gutandukanya uburyo bw’ imicungire y’umutungo wa Sorwathe FC na Sorwathe Ltd nk’ uko babisabwe n’urwego rwa mbere, hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 15.1 y’ Amabwiriza ya Ferwafa agenga itangwa ry’impushya.

Pepiniere FC yo ntiyigeze yuzuza dosiye n’inyandiko zisabwa, ngo zisinywe n’abayobozi babifitiye ububasha ahubwo izizana mu bujurire nk’ibimenyetso bishya kandi bibujijwe n’ingingo ya 8.3.2 y’ Amabwiriza ya Ferwafa agenga itangwa ry’impushya.

Amakipe atarahawe impushya z’abakinnyi ni: Nyagatare FC, Akagera FC, UR FC na Unit.

Biteganyijwe ko iyi shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, izatangira tariki 12 Ugushyingo 2022.

Itsinda A: Étoile de l’Est, La jeunesse, Vision FC, Ivoire Olympic, VJN, Interforce FC, AS Muhanga, Aspor FC, Impeesa FC, Kirehe FC.

Itsinda B: Gicumbi FC, Alpha FC, Nyanza FC, Heroes FC, Amagaju FC, The Winners FA, Intare FC, Rugende FC, Gasabo United, Ésperance FC.

Nyanza FC iri mu zifuza kuzakina icyiciro cya Mbere

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button