Imikino

Shampiyona y’abagore yagarutse

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru (Ferwafa), ryamaze gushyira hanze ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu bagore.

Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu bagore izatangira kuwa Gatandatu

Nk’uko bigaragara muri iyi ngengabihe, iyi shampiyona izatangira kuwa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.

Imikino ibanza yose biteganyijwe ko izarangira muri Mutarama 2023.

Iyi shampiyona izakinwa n’amakipe 12, azahura mu mikino ibanza n’iyo kwishyura.

Imikino y’umunsi wa Mbere:

Youvia WFC vs Kamonyi WFC

Bugesera WFC vs Kayonza WFC

ES Mutunda WFC vs IPM WFC

Inyemera WFC vs Fatima WFC

Freedom WFC vs Rambura WFC

APAER WFC vs AS Kigali WFC

Igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, cyegukanywe na AS Kigali WFC.

Youvia WFC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button