Teta Sandra wakundanye na Prince Kid kakahava ndetse bagakorana muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda yamusabye gukomera no kwihangana kuko nta mvura idahita.
Sandra Teta yihanganishije Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ategura irushanwa rya Miss Rwanda kuri ubu ufungiye muri gereza ya Mageragere kubera ibyaha akurikiranyweho.
Mu kiganiro na IGIHE, Teta Sandra yamwibukije ko agomba gukomera akizera ko itera amapfa ari nayo itera aho bahahira ati “Icyo namubwira ni ugukomera, nta mvura idahita.”
Aba bombi bakundanye igihe kitari gito kugeza mu 2014, aho Sandra yakomezanyije na Derek uzwi mu itsinda rya Active kugeza ubwo mu 2018 yatangiraga urugendo rushya mu rukundo na Weasel babyaranye abana babiri.
Teta Sandra agaruka ku buzima bwe nyuma yo kugaruka mu Rwanda, avuga ko ameze neza nyuma yo kuva muri Uganda, imyaka itanu yari amaze ataba mu Rwanda yashimangiye ko yabaye myiza cyane kuko nyuma y’akazi yaje kuboneramo umugisha wo kubyara akitwa umubyeyi.
Avuga ku mpamvu yatumye atandukana n’umugabo we Weasel ndetse akagaruka mu Rwanda, Teta Sandra yaruciye ararumira.
Iby’ubukwe bwe nawe byo ati “Reka tubitege amaso, ikintu tudashobora kurwanya n’igihe, igihe kitubwira buri kimwe, ntabwo nabibahisha bigeze niyo naba mbishaka ntibyakunda.”
Kuba Teta yarabyaranye na Weasel avuga ko ari ikintu cy’ingenzi kandi umugabo we amwifuriza ibyiza no kuramba, ashimangirako afite igihe mu Rwanda kandi imyidagaduro aribyo bye atatandukana nabyo.
Teta Sandra yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe bivugwa ko ahohoterwa n’umugabo we Weasel babanaga nk’umugabo n’umugore, dore ko amafoto ye afite ibikomere yajyaga mu bitangazamakuru benshi bavuga ko ari ihohoterwa akorerwa kenshi, ababyeyi be bakaba barigiriye muri Uganda kumugarura mu Rwanda.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW
Bavuga ko uyu mukobwa yabanye n’abandi bagabo.Ibyo bita urukundo muli iki gihe,akenshi biba bijyana mu kuryamana kw’abantu batashakanye.Biba bigamije kwishimisha gusa.Nyamara Imana yaturemye,itubuza gukoresha imibiri yaduhaye mu busambanyi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).
Babanye umwaka umwe.Iyo waryamanye n’umuntu mukabikora,nta na rimwe akuvamo.Uhora umutekereza,niyo mwatandukana.Muba mwabaye umwe.Niyo mpamvu abagabo bakomeye iyo baryamanye n’abagore cyangwa abakobwa,babaha ibyo basabye byose.Abenshi bakabaha inzu,amafaranga,akazi cyangwa promotion ku kazi.Abagore benshi nicyo kibazamura.