Uwahoze ari Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko yaguze itike y’umwaka ya Kiyovu Sports yo mu myanya y’icyubahiro.
Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwatangaje ko bwazanye uburyo bushya bwo kugura amatike y’umwaka (season tickets) ku mikino ikipe izakira.
Ibyiciro biri muri aya matike, ni iz’ibihumbi 30 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 80 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 300 Frw mu cyubahiro (VIP) n’ibihumbi 500 Frw mu cyubahiro (VVIP).
Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko nk’umukunzi wa siporo, yaguze season ticket ya Kiyovu Sports yo mu cyubahiro (VVIP).
Ati “Nk’umu Sportif, uno munsi naguze Season Ticket 2022 – 2023 ya SCKiyovuSports VVIP.”
Ubwo UMUSEKE uheruka kuganira na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko ubwitabire bwo kugura aya matike buhagaze neza.
Ikipe yabanje kuzaba uburyo bwo kugura amatike y’umwaka ku mikino yakiriye, ni Rayon Sports ifitemo itike ya miliyoni 1 Frw yo mu myanya y’icyubahiro (VVIP).
UMUSEKE.RW
Hahahahaaa!
Ariko uyu nawe rwose ni umuti w’amenyo😁
Ubundi nta muRayon wagura iyi tike nk’uko nta muyovu nyawe wagura iya Rayon Sports.
Bisobanuye ko uyu Sadate atazi ibyo arimo namba, kandi ko abavuze ko yaje muri Rayon Sports afite izindi gahunda batabeshyaga.
Keretse niba ari bya bindi bavuze ko ashaka kuzaba député muri mandat itaha😏
Sadate no kwifozatoza .Rayon wari uyisenye Imana iragoboka ese ushake no kuyobora kiyovu kora vuba kuko juvenal aragiye.Urebe ko nayo wayigeza Aho wari ugejeje rayon sport ,akarimi .