Hashize amasaha macye abakunzi b’umuziki Nyarwanda, bumvise inkuru y’akababaro, ndetse ituma bibaza ku hazaza h’umuziki nyarwanda, ni urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan,. Ni urupfu kandi rwakurikiwe n’indi nkuru yindi yaje ishengura imitima abakunzi ba sinema, ko Nkusi Thomas wamamaye nka YANGA ,yitabye Imana azize uburwaye.
Aba bombi bitabye Imana nyuma y’itabaruka rya Jay Polly, Didj Miller bose bagiye mu gihe kitageze ku myaka ibiri.
Mu rukerera rwo kuwa 17 Kanama 2022,nibwo inkuru mbi yatashye iRwanda, ko Dushime Burabyo Yvan wari uzwi nka Yvan Buravan yitabye Imana ku myaka 27, azize kanseri y’urwagashya.
Ni inkuru yashenguye Abanyarwanda ndetse n’abandi bose babarizwa mu ruganda rwa Muzika.
Uyu muhanzi yatangaga ishusho n’icyizere ku muziki w’uRwanda cyane ko yari yaratangiye kwegukana ibihembo mpuzamahanga, ibintu byashyiraga umuziki ku rundi rwego, mu kuwumenyekanisha.
Umusobanuzi wa Filime Yanga nawe itabaruka rye ryashenguye benshi…
Hatarashira amasaha menshi, Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga mu gsusobanura Filme, byatangajwe ko nawe yitabye Imana nawe azize uburwayi.
Uyu mugabo byaherukaga gutangazwa ko yari arwaye uburwayi bwa kanseri. Yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari yarari kwivuriza ubu burwayi.
Ajya kureka gusobanura Fiime, yatangaje ko avuye mu bijyanye n’isi, yiyeguriye Imana, yakiriye agakiza.
Uyu mugabo mu mwaka 2000 nibwo yatangiye akazi ko gusobanura filime z’inyamahanga, akazisobanura mu Kinyarwanda.
Yamenyekanye cyane kubera gukoresha amagambo kwa Myasiro, Nyakariro, kadugara, imikasiro n’andi yagendaga avangavanga mu gusobanura filime .Yanga asize umugore n’abana batatu.
Jay Polly wari inkingi mu njyana ya Hip Hop yaratabarutse…
Muri Nzeri 2021 nabwo uRwanda rwabuze umuhanzi w’umuhanga, wari ukunzwe n’ingeri zitandukanye. Jay Polly, yitabye Imana azize uburwayi, aguye mu Bitaro bya Muhima.
Tuyishime Joshua , wamenyekanye nka Jay Polly, yari umuraperi ukomeye ururimba injyana ya Hiphop. Ni umwe mu baririmbyi beza mu njyana ya Hip Hop ,uRwanda rwagize kuva aho imenyekanye. Yamenyekanye cyane mu itsinda rya Tuff Gang.
Kubura k’uyu muhanzi byaciye umugongo injyana ya Hip Hop nubwo hari abagiharanira ko yatera imbere.Nta washidikanya ko ari umwe mu batumnye iyi njyana irushaho gukundwa no kumenyekana hirya no hino mu gihugu.
DJ Miller itabaruka rye ryashenguye benshi…
Karuranga Virigile wamenyekanye nka DJ Miller, muri Gicurasi 2020 nibwo byatangajwe ko yitabye Imana azize uburwayi nyuma y’igihe gito arwariye mu Bitaro by’Umwami Faisal, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bya Stroke.
DJ Miller wari ufite imyaka 28, yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2012. Ni umwe mu bacuranze mu 2015 mu birori byo Kwita izina.
Yibukirwa cyane uko yajyaga akorana n’abahanzi b’ingeri zitaNdukanye byatumaga uruganda rwa muzika ruhorana udushya ndetse no gushyuha kubera unyarwenya, ibintu byarushagaho kumuha igikundiro.
Mu buryo bugaragara aba bose batabarutse bashyize ibuye rifatika ku muziki na sinema by’uRwanda haba mu kubimenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga ndetse no gutanga ibyinshimo ku banyarwanda.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Ese koko upfuye aba yitabye Imana?Abaye yitabye imana mu ijuru,bene wabo bakoresha umunsi mukuru,aho kurira.Muzarebe iyo umuntu wacu agiye i Burayi,turishima cyane.Reba noneho agiye mu ijuru !!! Ikinyoma cya Roho idapfa,cyahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga imana abakristu dusenga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Yesu,muli Yohana 6,umurongo wa 40,yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka. Roho idapfa kandi itekereza iba mu mubiri wacu yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana dusenga.Ni ikinyoma kibabaza Imana yaturemye.Tujye twibuka ko abemera cyangwa abigisha ibidahuje na bible,imana ibafata nk’abahakanyi kandi batazaba muli paradizo.
Ngo ni ikinyoma kibabaza Imana??? Abayehova muranyica rwose! Ninde wakugize umuvugizi w’Imana? Amadini yabagize za bamenya ni ukwirirwa murindagira mucira abandi imanza, ngo muzi abazajya muri za paradizo n’abazasigara, …. muve mu manjwe no kwironda ntawe ugikeneye amacakubiri.
The best models of Rwandans Rest in peace
Ko mwibagiwe Kizito Mihigo Mutagatifu?
Bose nibiruhukire mu Mahoro
Ariko wowe Muneza ibyo bya roho yazanwe na Socrates uhora usubiramo ni nde wabikubeshye?
Umuntu agizwe n’umubiri ndetse na Roho; Jya ucisha make wemere ibyo bahanga mu iyobokamana badusobanurira ureke kwigira nyirandabizi!!!!
Ibyo citoyen avuga nibyo. hari abantu bigize intyoza z’ijambo ry’Imana kandi nta bumenyi bifitiye. Bakirirwa bacira imanza abantu banabayobya. Harya Si YEZU ubwe wibwiriye uwo bari babambanywe wamwemeye ati mu kanya turaza kuba turi kumwe muri paradizo. Ubwo urumva ataramubwiraga ko upfuye amwemera ahita ajya kwiberaho neza muri Paradizo. mwarangiza ngo upfuye aba apfuye birangiye….