Andi makuruInkuru Nyamukuru

Rwanda: Ibigo bicunga imyanda ihumanya bigiye kongererwa ubushobozi

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije cyatangije umushinga ugamije kongerere ubushobozi inzego za leta ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye nikoreshwa n’ibinyabutabire n’imyanda ihumanya.

Akimanimpaye Beata umukozi muri REMA ushinzwe ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amatageko arengera ibidukikije

Hari ibigo bitandukanye bikora ibikorwa bishobora gutanga imyanda ishobora guhumanya maze bikangiza ubuzima bw’abantu cyangwa se bikangiza ibidukikije ndete n’urusobe rw’ibinyabuzima, uyu mushinga uje kongerera ubushobozi inzego zitandukanye bwo gucunga iyo myanda.

Akimanimpaye Beata umukozi muri REMA ushinzwe ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije yatangarije UMUSEKE ko uyu mushinga uzita cyane mu kureba imbogamizi zihari mu bigo bya leta cyangwa mu bigo bikoresha ibinyabutabire byavamo imyanda yahumanya, ndetse kureba imbogamizi zihari mu buryo bwo kubicunga maze habeho no gushiraho umurongo wo gukemura ibibazo bihari.

Ati “ Uyu mushinga uje gukemura ibibazo uzanashiraho imfashanyigisho zitanga umurongo wo gukemura bya bibazo , bizaba byagaragaye mu buryo bwo gucunga ya myanda ihumanya ndetse n’ibinyabutabire ndetse muri bwa buryo bwo kongerera ubushobozi inzego zitandukanye mu icunga ryiyo myanda habeho no gutanga amahugurwa berekwa uburyo iyo myanda ndetse n’ubunyabutabire uburyo byacungwa.”

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gusinya amazerano mpuzamahanga agera kuri 18 , muri yo harimo ane arebana n’icungwa ry’imyanda ndetse n’ibinyabutabire cyangwa se atanga inshingano ku bihugu byayasinye ku buryo buboneye bwo gucunga imyanda ihumanya ndetse n’ibinyabutabire.

Muri ayo masezerano arimo nka Minamata n’irebana n’uburyo harandurwa ikoreshwa ry’ikinyabutabire rya Mercure ndetse n’imyanda ishobora kuba yayikomokaho.

Hari amasezerano ya Basel, aya Rotterdam convention ishyiraho urutonde rw’ibinyabutabire bishobora kuba bihumanya kurenza ibindi.

Akimanimpaye Beata yakomeje avuga ko u Rwanda rwasinye ku masezerano yose ashobora kurengera ubuzima bw’abaturage ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima hanyuze mu icunga ryiyo myanda gutanga umurongo mu gucunga iyo myanda ihumanya ndetse n’ibinyabutabire.

Yongeye ati “ Ndetse hakabaho na Stockhom convention nayo iri mu rutonde rwayo masezerano ane u Rwanda rwasinye byose biganisha kukuba hatanga umurongo ku bihugu byasinye amasezerano ndetse bigasenyera umugozi umwe mu buryo bwo gucunga imyanda ihumanya ndetse na binyabutabire.”

Evariste Ngarukiye umuyobozi wa BIDEC Group ltd yavuze ko umunshinga REMA yatangije bawutezeho impinduka nyinshi cyane kuko nk’abantu babyaza ibishingwe umusaruro bahuraga n’ingorane nyinshi cyane cyane hari ibishingwe byazaga bikaza bivangavanze.

Ati “ Ndatekereza ko muri uyumushinga haza kubonekamo uburyo bufatika nkuko byatangirira aho ibishingwe bitangirira mu ngo ku buryo byagera ku kimoteri tukabibyazamo umusaruro kuburyo twabibyaza ifumbira izashikirizwa abahinzi.”

Evariste Ngarukiye yakomeje avuga ko bibagora cyane iyo imyanda itavanguye kuko bituma bakoresha amafaranga menshi mu kugera ku ifumbire kandi byari kuba byiroshye.

Yagize ati “ Uyu mushinga uradufasha cyane mu kutwongerera ubumenyi biciye mu mahugurwa gusa icyo dusaba abaturage nukumenya kuvangura imyanda ibora n’itabora.”

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije ( REMA ) kivuga ko U Rwanda hari byinshi rugenda rukora ndetse rwakomeje gukora , hamwe n’ubufatanye n’inzego zitandukanye harimo n’Umujyi wa Kigali.

REMA ivuga ko hari uburyo bagiye bigisha abaturage uburyo bwo gucunga imyanda kuva bivuye mu ngo kugera bigeze ku komoteri.

DADDY SADIKI RUBANGUKA / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button