Uwamahoro Jeanine w’imyaka 34 wo mu karere ka Rutsiro, ubwo yasaruraga ibishyimbo yishwe n’amashanyarazi yakuruwe mu buryo butemewe.
Ibi byabaye mu masaha ya saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022, bibera mu Murenge wa Kivumu ,Akagari ka Kabujenje mu Mudugudu wa Rurembo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu , Munyamahoro Patrick,yabwiye UMUSEKE uyu muturage yakoze iyi mpanuka nyuma yo gufata urutsinga runyura mu murima we.
Yagize ati”Yafashwe n’amashanyarazi yagiye gusarura ibishyimbo bye.Hari umuturanyi uri hafi y’ahari umurima we,yakuruye amashanyarazi mu buryo butemewe,ayajyana ku rundi rugo noneho ntibayashyira hejuru,basa naho bayanyujije hasi mu bishyimbo by’imishingiriro.Afashe umushingiriro ngo akureho ibishyimbo,aba afashe kuri rwa rutsinga,amashanyarazi aba aramufashe.”
Uyu muyobozi yavuze ko yari kumwe na mugenzi we nawe yafashwe nayo mashanyarazi ubwo yageragezaga kumukuraho .
Gitifu Munyamahoro avuga ko yihutanywe ku kigo nderabuzima cya Kivumu ariko yitaba Imana atarahabwa ubuvuzi.Uwasahakaga kumukuraho we yakize.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bakurura amashanyarazi mu buryo bwemewe.
Yagize ati”Impanuka yabayeariko ni kubera ko abo baturage bikuririye amashanyarazi kandi batabifitiye uburenganzira.Ushatse gukurura amashanyarazi,agomba kuyakurura abatekinisiye babyigiye bagashyiraho amapoto ari hejuru,hanyuma akanyura hejuru cyane n’abantu kugira ngo adateza impanuka.Ni gihe urutsinga rwaguye ni ukwirinda ariko bakanaduhamagara ngo dushyire ikimenyetso aho hantu.”
Nyakwigendera asize uruhinja rw’amezi atandatu.Ubwo twakoraga inkuru Urwego rw’Ubugenzacyaha rwateganyaga gufata icyemezo niba umurambo wa nyakwigendera wahita ushyingurwa.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Imana yakire uwo muvyeyi pe ninkuru ibabaje pe ariko ntakundi nukwihangana
Ariko ntibyumvikana, ese urwo rugo rwajyagamo ayo mashanyarazi nta caspower rwagiraga? iyo mvugo ntikwiye yo kuvuga ko umuturage yakuruye umuriro muburyo butemewe kereka niba yawibaga.
Uwo mubyeyi Imana imwakire mubayo abo asize bihangane ubundi Ubuyobozi bukurikirane iki kibazo hamwe n’ubuyobozi bwa REG hamenyekane uburyo uyu muturage yahawemo umuriro mu buryo butemewe uwabigizemo uruhare wese abibazwe