Inkuru NyamukuruMu cyaro

Rutsiro: Umurambo w’umusore bikekwa ko yishwe watoraguwe mu muferege

Munyentwari Anastase w’imyaka 39 yasanzwe mu nzira yapfuye bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi. Harakekwa abagize umuryango we  nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Amakuru y’urwo rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Kanama 2022, ubwo umugabo witwa Maniriho Mustapha, w’imyaka 41, yanyuze ku muhanda uri mu Mudugudu wa Gasereganya mu Kagari  ka Nkora mu Murenge wa Kigeyo, agiye ku biro by’Akagari abona umurambo wa nyakwigendera mu muferege w’umuhanda maze nawe yihutira kubimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Nikuze Aime, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’urwo rupfu ariko hakekwa amakimbirane ashingiye ku butaka.

Uyu muyobozi yongeyeho ko kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu bane bafitanye isano na nyakwigendera bakekwaho uruhare muri urwo rupfu.

Yagize ati “Twagerageje gukurikirana, tumenya abakekwa bari bafitanye nawe amakimbirane barimo se wabo n’abahungu be batatu, bajyanywe ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, umurambo nawo wajyanywe gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Murunda.”

Avuga ku mpamvu abagize umuryango we batawe muri yombi  yagize ati “Amakimbirane bari bafitanye yari ashingiye ku butaka nyuma gato uwo musaza aza gukorerwa urugomo aza kuvuga ko ari uwo muhungu witabye Imana wamukoreye urugomo, ajyanwa kuri RIB birakurikiranywa ariko aza kurekurwa kuko yasanze bitamuhama.”

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.

Yakomeje agira ati “Abaturage bagomba gukomeza kwirindira umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, bagatangira amakuru ku gihe kandi bakitabira irondo mu buryo bukwiriye kugira ngo ibibazo nk’ibyo biba n’ibindi bishobora kuvuka bajye babitangira amakuru kugira ngo babikurikirane, abakekwa bashyikirizwe inzego zibishinzwe.”

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button